Babuwa Samson yasinyiye Futebol Clube Bravos do Maquis yo mu cyiciro cya mbere muri Angola

Babuwa Samson rutahizamu wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sport yerekeje mu gihugu cya Angola aho yamze gusinya amazerano n’ikipe ya Futebol Clube Bravos do Maquis yo mu cyiciro cya mbere aya massezerano yasinye muri iyi kipe angana n’umwaka 1.

Uyu rutahizamu Yagize ati “Ndashimira Imana ko yampaye amahirwe yo kuza hano ngo nandike amateka mashya. Sinashoboye kugera ku byo nifuzaga gukora mu Rwanda, ariko ngomba gukomereza hano muri Angola, ndashaka kuba umukinnyi uzatsinda ibitego byinshi hano. Nzagaruka mu Rwanda kuko ni mu rugo.”

Yakomeje avuga ko yishimira u Rwanda kandi u Rwanda ari iwabo bityo ko ibyo yakoze mu Rwanda ashaka no kubikora muri Angola.

Ati “nshaka gukora nk’ibyo nakoze mu Rwanda, nshaka kuba rutahizamu watsinze ibitego byinshi, u Rwanda ruzahora ari mu rugo, mu kiruhuko ngomba kuza mu Rwanda kuko u Rwanda ndarukunda.”

Tubibutseko uyu rutahizamu yageze mu Rwanda 2016 aje mu ikipe ya Sunrise FC, batandukanye 2020 ajya muri Kiyovu Sports yakiniraga kugeza uyu munsi.

Mutoni Maureen umufasha wa Babuwa Samson

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *