Babyeyi dore ibintu wakorera umwana wawe agakura afite ubwenge

Nubwo ntacyo waheraho ngo wemeze ko umwana wawe azaba umuhanga nka Einstein cyangwa Banyaga nkuko bavugwa mu bahanga ariko hari ibyo wagakoreye umwana wawe uko agenda akura byamufasha kuzamura igipimo cye cy’ubwenge. Muri byo harimo imikino inyuranye, n’ibindi bintu bisaba umwana gutekereza bityo ubwonko bwe bugakanguka.

Kuva umwana avutse kugeza yujuje imyaka 2 ubwonko bwe bukura vuba vuba kuko niho yigira kugenda no kuvuga

Ariko hagati y’imyaka 3 na 5 burongera bukagabanya umuvuduko mu mikurire. Ahubwo bugatangira kumusanisha n’ahamuzengurutse.

Hano twaguteguriye ibintu binyuranye ugomba gukora no gutoza umwana wawe uri mu myaka irenze 3 kugirango umutegurire kuba umunyabwenge.

  1. Kumuba hafi

Ibi byitwa mu cyongereza “one-on-one time”. Iki ni cyo kintu cya mbere ababyeyi basabwa kugirango bakuze ubwenge bw’abana babo; nyamara kubera ubuzima usanga umwanya ababyeyi bamarana n’abana babo ugenda uba mucye.

Nubwo muri iki kigero umwana aba akeneye ubwisanzure nyamara igihe umara uri kumwe na we kimufasha kukwigiraho byinshi. Niyo waba uri mu turimo two mu rugo, ni byiza ko aba ari hafi yawe, bimufasha kwaguka mu bwenge.

  1. Kumusomera igitabo

Nubwo uba uzi ko atabiha agaciro ibyo umusomera, nyamara bituma ubwonko bwe bukora cyane. Uretse no kuzamura igipimo cy’ubwenge kandi binafasha umwana kumenyera gusoma no kubikunda ku buryo iyo ageze mu ishuri bitamugora. Binamwigisha imivugire y’ururimi kavukire.

Mu guhitamo ibitabo umusomera ni byiza guhitamo ibitabo birimo inkuru zo mu kigero cye, ibyigisha kubara, inyuguti zose, n’ibitabo bisaba kugira imyitozo oroshye ukora nko guhuza ibintu, …

  1. Imikino yo kwigana

Nubwo bitangira akiri muto ariko ahanini hagati y’imyaka 3 na 5 niho abana batangira ibyo twita “gukina iby’abana”.

Niho usanga umwana yarigize Rambo, Jet-Lee, gukina papa na mama, akenshi imikino bakina iba ihura n’ubuzima barimo, n’ibibazengurutse, n’ibyo babona.

Nubwo iyo mikino iba isa n’ishekeje nyamara ifasha umwana kumenya kugira inshingano.

Nubona umwana ari gukora imodoka, yubaka amazu, yigize umupolisi ku muhanda, burya aba ari gukoresha ubwonko bwe.

Iyi mikino rero inamufasha mu mivugire kuko ibyo byose abikora anavuga

  1. Gusabana

Uko umwana asabana na bagenzi be, mu mikino bakira, uko basurana nk’abaturanyi, bimufasha kongera ubumenyi bwe.

Gusa ananone ubushakashatsi bwerekana ko abana badakunze kugaragaza gusabana cyane ari bo bagira igipimo cy’ubwenge kiri hejuru, bagatsinda cyane mu ishuri, nyamara ugasanga bwa bwenge nta cyo bubamariye kuko baba bazi byinshi nyamara kubera kudasabana bikabaheramo. Ndetse usanga ubuzima bwabo butaba bukomeye barwaragurika, ndetse no mu kazi bakagakora nabi kubera kuba nyamwigendhao.

Niyo mpamvu gushishikariza umwana wawe gukina n’abandi no gusabana na bo ari ingenzi mu kumutegurira ahazaza he.

  1. Imikino nkarishyabwenge

Imikino imwe n’imwe ibereyeho gushimisha no gusetsa gusa ariko habaho n’imikino ifasha ubwenge gukura no gutekereza.

Ku bantu bakuru iyo mikino ni nko gukina igisoro, amakarita, damme, n’indi mikino isaba gukoresha ubwonko.

Ku bana naho iyo mikino ibaho ibafasha gukoresha ubwonko, dore ko iba ari imikino ifite amategeko ayigenga.

Uretse kuba iyo mikino ifasha ubwonko gukura kandi inafasha umwana kumenya kwihangana iyo atsinzwe ntiyivumbure, kandi agaharanira kuza gutsinda umukino ukurikiraho.

Hari ibikoresho bimwe na bimwe biba bigenewe gukinwa n’abana, bikaba bisaba kubiterateranya hakavamo ikintu (jigsaw puzzle), ku bana ni byiza kumuha ibyo bikinisho ariko bikoze muri purasitike ku buryo bitamwangiza.

  1. Kumwigisha urundi rurimi

Ubushakashatsi bwerekana ko abana bafata vuba ururimi rundi bigishijwe kurenza abantu bakuru. Niyo mpamvu usanga mu mashuri y’ikiburamwaka abana bahiga, bafata vuba ibyo bigishijwe byo mu zindi ndimi. Gusa nanone ukibuka ko ururimi kavukire ari rwo umwana azakura avuga anumvana abantu benshi, bityo ukaruha umwanya wa mbere.

Icyitonderwa

Kuri ubu bitewe n’iterambere usanga za telefoni zizamo imikino inyuranye ndetse na za porogaramu za tereviziyo zibamo ibiganiro by’abana. Ibi nubwo ari byiza ariko ntabwo byagasimbuye uburyo busanzwe ndetse byo bigahabwa umwanya muto kuko na ruriya rumuri ruba rurimo rushobora kwangiza amaso y’abana.

Aho kugura abonnement ya tereviziyo y’ibiganiro by’abana, wakaguze ibikinisho bijyanye n’imyaka ye ndetse bimufasha kuzamura ubwenge bwe.

Muri byose na hose, inshingano zawe nk’umubyeyi ni ukuba umwana hafi, kumufasha mu mikino imwe n’imwe unamwigisha uko ikinwa, ijyanye n’ikigero cye, ndetse ukana musomera igitabo byibuze buri munsi mbere yo kuryama.

Ibi tuvuze si byo gusa byafasha umwana gukura mu bwenge, hari n’ibindi wakora binyuranye, gusa byose bikaba bigamije gutuma ubwenge bwe bukora.

Src:umutihealth.com

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *