Nyagatare: bafatanwe amafaranga y’amiganano arenga ibihumbi 200

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Ukuboza 2021, yafashe Maniranzi Elissa w’imyaka 21 y’amavuko, Kwizera Jean Marie Sabrina w’imyaka 20 na Niyokwizerwa Viateur w’imyaka 28, bacyekwaho gukwirakwiza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi maganabiri na bitanu (205,000 Frw) y’amiganano.

Bafatiwe mu murenge wa Katabagemu, akagari ka Nyakigando mu mudugudu wa Kaduha nyuma y’uko bari bishyuye amafaranga y’amiganano angana n’ibihumbi 50, umukozi ubitsa akanabikuza amafaranga kuri telephone ngendanwa (mobile money agent) wari umaze kuyababikiriza kuri konti.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamduni Twizeyimana yavuze ko aba bombi kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’uyu mukozi ubwo yagenzuraga agasanga bamwishyuye amafaranga y’amiganano.

Yagize ati Twahawe amakuru tariki ya 5 Ukuboza, ahagana saa tatu z’ijoro, ubwo Maniranzi yagiye ku mukozi wa mobile money, akamusaba kumubikiriza amafaranga ibihumbi 50 kuri konti ye. Nyuma yo kumwishyura uyu mukozi yitegereje neza inoti z’ibihumbi bitanu yari amwishyuye asanga ni amiganano niko guhita abimenyesha Polisi.”

CIP Twizeyimana yavuze ko bakimara guhabwa amakuru abapolisi bahise bihutira kugera aho byabereye, basanga Maniranzi wari yaherekejwe n’uwitwa Kwizera bakiri muri ako gasanteri niko guhita batabwa muri yombi.

Bamaze gufatwa, Maniranzi yiyemereye ko yari yishyuye umukozi wa mobile money amafaranga y’amahimbano avuga ko ayo yari asigaranye yayabikije ku mucuruzi ucururiza muri ako gasanteri ka Kavumu witwa Niyokwizerwa nawe wahise afatwa bamusangana amafaranga y’amiganano angana n’ibihumbi 155,000 yose ahuje nimero n’ayo bari bahaye umucuruzi wa mobile money cyakora birinze gusobanura aho bakuye ayo mafaranga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yakomeje ashimira umuturage wihutiye gutanga amakuru akangurira n’abandi kujya batangira amakuru ku gihe.
Yibukije abakora bakanakwirakwiza bene ariya mafaranga ko ibyo bakora ari icyaha gihanwa n’amategeko iyo kibahamye.

AtiAbaturage cyane cyane abacuruzi tubakangurira kujya bashishoza ku noti bahawe cyane cyane inoti nshya, ikindi ziriya noti usanga zihuje nimero. Ababikora nabo tubagira inama yo kubireka bagashaka indi mirimo yemewe n’amategeko bakora kuko bazafatwa bahanwe n’amategeko.

Abafashwe uko ari batatu bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Katabagemu kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Nyagatare: Abasore batatu bafatanwe...

src:umuryango.rw

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *