Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka ‘Jado Castar’yarajuriye

Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka ‘Jado Castar’ yajuririye umwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwamukatiye igifungo cy’imyaka ibiri rumuhamije icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Jado Castar usanzwe ari Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), ku wa 13 Ukwakira 2021 ni bwo urukiko rwategetse ko afungwa.

Uyu mugabo usanzwe ari umunyamakuru w’imikino yahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ubwo Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yari mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.

Castar yatawe muri yombi ku wa 20 Nzeri 2021. Yashinjwe ko mu gihe cyo gushaka aba bakinnyi yanditse ubutumwa bwerekana ko Perezida w’Ishyirahamwe rya Volleyball muri Brésil yamusubije kandi atari byo.

Mbere y’uko irushanwa ritangira, Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda ryandikiye irya Brésil risaba guhabwa abakinnyi bakwifashishwa n’Ikipe y’Igihugu.

Icyo gihe Brésil yohereje abakinnyi ariko ntiyahita itanga ibaruwa isobanura niba nta gihugu na kimwe bakiniye nka rimwe mu mabwiriza yagenwe n’Ishyirahamwe rya Volleyball ku Isi (FIVB) mu gihe abakinnyi bagiye gukinira igihugu bavukamo.

Mu gutinda guhabwa ibaruwa yemeza ko abakinnyi nta gihugu bakiniye, Jado Castar yishyize mu mwanya wa Perezida w’Ishyirahamwe rya Volleyball muri Brésil asubiza yohereza ubutumwa nk’uwemeza ko nta muziro bafite wababuza gukinira u Rwanda.

Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brésil, bakiniye u Rwanda ku nshuro ya mbere nyuma yo kugera i Kigali muri Kanama uyu mwaka, ni bo bagaragajwe nk’abakinnyi batujuje ibisabwa mbere y’umukino rwari rugiye guhuramo na Sénégal ku wa 16 Nzeri 2021.

Ibi byatumye hafatwa umwanzuro w’uko irushanwa risozwa hatarimo ikipe y’u Rwanda kuko yahise isezererwa.

Jado Castar yemereye urukiko ko icyaha yagikoze ariko akavuga ko yumvaga biri mu nyungu z’igihugu kugira ngo kibone abakinnyi ku gihe ndetse cyitware neza mu mikino cyari cyakiriye.

Yavuze ko ibyo yakoze byose “yabitewe no gukunda igihugu’’ kuko atashakaga ko kibura amahirwe kandi cyarakiriye imikino.

Icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano akurikiranyweho gihanishwa igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.Nyuma yo gusuzuma ubwiregure bwe, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwanzuye ko Jado Castar afungwa imyaka ibiri.

Me Kamagaju Béatrice uhagarariye Castar mu rubanza yatangaje ko umukiliya we yatanze ubujurire mu Rukiko Rukuru arutakambira kugira ngo agabanyirizwe igihano.

Yasobanuye ko uburyo icyaha cyakozwe bitari mu nyungu z’umuntu umwe ahubwo zari iz’igihugu kuko nta mugambi wacyo warimo.

Yagize ati “Icyaduteye kujurira, turavuga tuti ‘dutakambye urukiko rushobora kumusubikira igihano cy’igifungo kuko nacyo kirateganyijwe mu gihe akatiye munsi y’imyaka itanu cyangwa se bakamusaba ihazabu ya miliyoni 3 Frw yasabwe n’Ubushinjacyaha.’’

Yavuze ko nubwo ibihano byose biteganyijwe ariko asaba guhabwa igihano cyamworohereza gukomeza gufasha umuryango we kuko ari we uwutunze kandi akaba afite abana bane bato barimo n’uwavutse afunze.

Ati “Ntitwiha ubutabera, turasaba ariko kuba umuntu yafunzwe yakoze ibintu ku nyungu z’igihugu, urukiko rwabisuzuma.’’Urubanza ruregwamo Jado Castar biteganyijwe ko ruzaburanishwa mu bujurire ku wa 6 Ukuboza 2021.

Jado Castar yakatiwe imyaka ibiri – Ibazenawe.com – Amakuru agezweho, udushya n'udukoryo

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *