Bahavu wamamaye nka Diane muri City Maid yegukanye igihembo cy’Imodoka muri Rwanda International Movie Award

Ibihembo bya Rwanda International Movie Award (RIMA) byabaye mu ijoro ryakeye byasize Bahavu Jeannette wamamaye nka Diane muri City Maid, ubu akaba akina muri filime ye bwite yise Impanga ahize abandi yegukana igihembo gikuru cy’Imodoka.

Ibi birirori byo gutanga ibihembo ku bitwaye neza muri Cinema Nyarwanda byabereye muri Crown Conference i Nyarutarama muri Kigali tariki ya 1 Mata 2023 aho byari byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye bimenyerwe muri Filme aho uyu mugore yahigitse abo bari bahatanye 18 akegukana igihembo nyamukuru muri ibi bihembo cya ’People’s Choice’ aho yahembwe imodoka.

Bahavu yari ahatanye na  Benimana Ramadhan (Bamenya), Mugisha Emmanuel (Kibonke), Mugisha James (Mudenge), Uwihoreye Jean Bosco (Ndimbati), Tuyisenge Aime Valens (Boss Rukundo), Kazungu Emmanuel (Mitsutsu), Rusine Patrick (Rusine), Zahabu Francis (Steven), Iradakunda Abouba Ibra (Prince), Dusabe Clenia (Vestine), Uwimpundu Sandrine (Rufonsina), Ishimwe Sandra (Nadia), Umutoni Saranda Oliva (Saranda), Inkindi Aisha (Aisha), Gatesi Kayonga Divine (Tessy), Nyambo Jesca (Nyambo), Igihozo Nshuti Mireille (Phionah), na Rwibutso Pertinah (Lydia).

Bahavu kandi yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka mwiza (best actress) ni mu gihe filime ye y’Impanga Series ari yo yegukanye igihembo cya filime y’umwaka.

Muri uyu muhango wo gutanga ibihembo wabaga ku nshuro ya 8 wari watumiwemo abakinnyi bakomeye ba Sinema yaba mu Rwanda, Afurika y’Iburasirazuba ndetse na Nigeria.

Bahavu ni umwe mu bakinnyi ba filime bamaze igihe kirekire. Yamamaye cyane muri filime y’uruhererekane yitwa City Maid. Yanyuze mu itangazamakuru aba n’umwe mu bagore bambaye neza dore ko afite n’ubuhanga mu gutunganya imyambaro. Kuwa 27 Werurwe 2021 ni bwo yashyingiranwe na Ndayirukiye Fleury.

Bhavu Jeannette hamwe n’umugabo we Ndayirukiye Fleury bari babukereye nkabari bazi ko aribo begukana ibihembo.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *