Inkuru ikomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ni ishamikiye ku magambo Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yanyujije ku mbuga nkoranyambaga yihaniza abari muri Uganda bose barwanya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Muri ubwo butumwa yanditse ku rukuta rwa Twitter ahagana saa 18:54 ku Cyumweru taliki ya 16 Mutarama 2022, bwari buherekejwe n’amafoto ya Perezida Kagame, Gen Muhoozi yagize ati: “Uyu ni marume Afande Paul Kagame. Abamurwanya bose barimo kurwanya umuryango wanjye. Bose bakwiye kubigendamo gake.”
Nubwo hakiri urujijo rwa benshi bibaza niba ayo magambo koko yavuye ku mutima bitewe n’uburyo u Rwanda na Uganda bimaze imyaka irenga itanu bidacana uwaka, ubu butumwa bwazamuye amarangamutima ya benshi bifuza ko ibintu byakongera gusubira mu buryo ibihugu by’abaturanyi bifitanye amateka maremare bikongera kugenderana.
Nubwo kuba nyirarume byaba bitari ku isano y’amaraso iyo ari yo yose, mu bihugu byinshi by’Afurika bikoresha ururimi rw’Icyongereza usanga umwana wese wubashye umuntu mukuru amwita “uncle” (marume) mu kumuha icyubahiro amugomba.
Bitewe n’isano ya bugufi usanga Abanyarwanda n’Abanya-Uganda bafitanye, imbamutima zabaye nyinshi kubera ubwo butumwa bwa Lt. Gen. Muhoozi, bagaragaza ko banyotewe no kuzongera kubona u Rwanda na Uganda byongeye kugenderana ntawishisha ko nagera mu kindi gihugu ashobora gufungwa no gukorerwa iyicarubozo nk’uko byagaragaye mu myaka itanu ishize.
Gen. Muhoozi
Umwe mu Bayarwanda bagize icyo bavuga kuri ubwo butumwa yagize ati: “Afurika ikwiye kunga ubumwe. Ibi ndabikunze cyane. Ariko ndibaza nti ese koko Afande ibyo uvuga urakomeje?”
Undi na we ati: “Nyakubahwa usabe So (Museveni) avugane na Gen. Abel Kandiho, Salim Saleh na Nyamwasa wahawe icyicaro muri Uganda, bose barwanya Nyokorome. Tangiza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Luanda, musenye kandi musibe burundu umutwe w’iterabwoba wa RNC, ubundi murekere aho gushyigikira n’indi mitwe irwanya u Rwanda na Nyokorome azakora inshingano ze mu buryo bwuzuye.”
Ku ruhande rw’abaturage ba Uganda hari bamwe bishimiye ko Lt. Gen Muhoozi ari umwe mu bayobozi ba Uganda baharanira amahoro, mu gihe hari abandi bakomeje kumugaragaza nk’ikirumirahabiri kitabasha gutoranya uruhande gihagazemo.
Umwe yagize ati: “Afande, wananiwe gutandukanya ibibazo by’umuryango n’iby’igihugu…”; undi ati: “Ntitujya tubasha gusobanukirwa n’ubuyobozi bwawe nyakubahwa. Uraturyarya…”
Mugenzi wabo na we ati: “Urakoze cyane Afande MK kuri iki gitekerezo cyiza. Ariko birangora kubihuza mu gihe nkibona umupaka wa Katuna kimwe n’indi yose igifunzwe, kugira ngo abavandimwe bo ku mpande zombi bakomeze bababare; ikibazo nyakuri gihari ni ikihe?”
Gusa ku rundi ruhande, abayobozi bakomeye bo ku ruhande rwa Uganda bagaragaje ko bashyigikiye igitekerezo cya Lt. Gen. Muhoozi, banahishura ko uyu muhungu wa Museveni arimo kurwana inkundura ngo se ave ku izima, u Rwanda na Uganda byongere kugenderana.
Ibiganiro byari byaradindiye byaba bigiye gusubukurwa?
Bimwe mu bitangazamakuru byo muri Uganda byatangiye kunuganuga ko ibiganiro byari byaradindiye hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu byaba bigiye gusubukurwa nk’uko byatangajwe nyuma ya buriya butumwa bwazamuye imbamutima za benshi.
Ibyo biganiro bimaze imyaka itatu byarananiwe kugera ku ntego bitewe no kutubahiriza ibisabwa ku ruhande rwa Uganda, bishobora gusubukurwa mu gihe icyo gihugu cyaba cyerekanya intambwe kimaze gutera mu gusenya gukorana na RNC ya Kayumba Nyamwasa, gufungura Abanyarwanda b’inzirakarengane barimo kuborera muri gereza z’icyo Gihugu…
Nyamara iyo ntambwe isa n’aho yasubiye irudubi kuko Uganda iracyashyigikira ibikorwa birwanya u Rwanda, cyane ko Umuryango SWI (Self Worth Initiative) washinzwe n’umutwe wa RNC urwanya u Rwanda wongeye guhabwa rugari yo gukorera muri icyo gihugu mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma y’amezi atatu wari umaze uhagaritswe.
Uwo muryango uyobowe na Prossy Boonabana, bivugwa ko ari inshuti ya Gen. Kayumba Nyamwasa, wongeye guhabwa icyemezo cy’imyaka itanu. Ni umuryango wagiye ugaragara cyane mu bikorwa byo gufungisha Abanyarwanda babaga muri Uganda bashinjwa kuba ibyitso bya Leta y’u Rwanda, ndetse ukaba uri no mu baterankunga beruye ba RNC.
Ikindi na none, hari amakuru yakomeje gucicikana kuva mu mpera z’umwaka ushize ko umutwe wa RNC ukomeje ubukangurambaga bweruye muri Uganda bwo gushakisha abayoboke n’inkunga bigamije kwisuganyiriza kugaba ibitero ku Rwanda.
Nubwo Uganda yashinje kenshi u Rwanda kuba rufite za maneko nyinshi muri Uganda, ari na byo Abanyarwanda benshi babaga muri icyo gihugu bazize bamwe bakicwa, abandi bagashimutwa, bagatotezwa ndetse bakirukanwa muri icyo Gihugu nta gihamya ifatika, Leta y’u Rwanda ivuga ko igihe ubuyobozi bw’icyo Gihugu buzaba bwemeye gushyira mu bikorwa amasezerano y’i Luanda yiteguye kumvikana no gukemura ibibazo byose byaba biri hagati y’ibihugu byombi
Inkuru ya imvahonshya
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube