Bamwishe bamuciye umutwe Musanze Batatu bakurikiranwe

Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko iki cyaha cyakorewe mu Mudugudu wa Kinonko, Akagari ka Gatwa, Umurenge wa Janja, Akarere ka Gakenke ku italiki 16 Kamena 2023 ahagana saa tatu z’ijoro.

Nk’uko bisobanurwa n’abaregwa ngo umugore wafatanyije n’aba bagabo kwica uyu musaza bivugwa ko yabanje gukundana nawe ndetse ngo yari afite gahunda yo kuzaba umugore we. Nyuma uyu musaza ngo yaje kugurisha isambu bamuha amafaranga ibihumbi magana atanu(500000frw), uyu mugore akimara kumenya ko uwo musaza afite amafaranga yatangiye gupanga na ba bagabo babiri uburyo yazabafasha bakambura uwo musaza ayo mafaranga.

Ku italiki 16/06/2023 uwo mugore yaje gushukashuka wa musaza bajyana mu kabari basangira inzoga, bigeze nka saa tatu za nijoro wa musaza atashye uwo mugore aramuherekeza bageze mu nzira ahamagara umwe muri ba bagabo babiri amurangira inzira banyuzemo kugira ngo baze guhura nabo bambure wa musaza amafaranga.

Abo bagabo bahise baza bahurira nabo mu nzira noneho umwe muri bo ahita afata wa musaza amukubita hasi abandi bafata amaguru n’amaboko hanyuma wa mugore akora mu mufuka wa wa musaza akuramo amafaranga yari afite.

 

Ba bagabo bandi babiri babonye ko uwo musaza yabamenye bahitamo kumuniga, amaze gupfa umwe muri bo ahita afata umuhoro yari afite amukata umutwe awushyira mu gafuka uwo musaza yari avuye guhahiramo amateke bajya kuwuhisha mu gishanga cyari hafi aho.

 

Basobanura ko impamvu bamuciye umutwe ari uko bakekaga ko kwa muganga nibapima bazabona uwamwishe bityo bakaba barabikoze bashaka guhisha ibimenyetso.

Ibi byaha aba bantu bakurikiranweho bikaba bihanwa n’ingingo za 107 na 168 z’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/20218 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange

 

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *