Bashimwe I Luanda: Kagame na Tshisekedi 

Perezida Paul Kagame na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bashimwe kubera “umuhate wabo mu gushaka igisubizo cy’amakimbirane” ari hagati y’u Rwanda na RDC.

Abakuru b’ibihugu byombi bashimiwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kamena, ubwo i Luanda muri Angola haberaga inama y’inyabune yigaga ku bibazo bya Congo.

Ni inama yari iteraniyemo umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Umuryango w’Ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC), uw’Ibihugu byo muri Afurika yo hagati (CEEAC) ndetse n’inama mpuzamahanga yiga ku karere k’ibiyaga bigari (ICGLR).

Ku ruhande rw’u Rwanda iyi nama yitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta wari wahagarariye Perezida Paul Kagame.

Mu bandi bayitabiriye harimo Perezida João Lourenço wa Angola, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Ali Bongo Ondimba wa Gabon, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe na Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya.

Inama kandi yitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Mathuki ndetse n’abandi bayobozi batandukanye.

Umwanzuro wa gatatu w’iriya nama uvuga ko habayeho “gushima nyakubahwa Félix Antoine Tshisekedi, Perezida wa RDC na Nyakubahwa Paul Kagame w’u Rwanda, ku bw’umuhate wabo mu gushaka igisubizo cy’amakimbirane [y’u Rwanda na RDC] mu mahoro.”

Kigali na Kinshasa bamaze umwaka urenga barebana ay’ingwe bitewe n’ibirego buri ruhande rushyira ku rundi.

Imitwe ya M23, FDLR na ADF iri mu yashinjwe gutuma ibintu birushaho kuba bibi.

Umwanzuro ukomeza ugira uti: “Ni muri uru rwego dusaba imitwe yose gusubira inyuma nta mananiza, by’umwihariko M23, ADF na FDLR.”

M23 by’umwihariko yanenzwe kuba yaranze kuva mu duce twose yari yarafashe nk’uko yabisabwe n’inama y’abakuru b’ibihugu yateraniye i Luanda mu Ugushyingo 2022.

Ni mu gihe uyu mutwe umaze igihe utangaza ko wubahirije ibyo wasabwe gukora; ahubwo ugashinja Kinshasa kureba ngaye ibyo yasabwe.

Kuri ubu hari gahunda y’uko abarwanyi b’uyu mutwe bagomba guhurizwa hamwe bakamburwa intwaro mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.

Ni gahunda cyakora uyu mutwe uvuga ko utarebwa na yo mu gihe cyose Leta ya Congo izaba yanze ko bajya mu mishyikirano.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *