Bashunga wa Rayon Sports arifuzwa n’ikipe ikimeye yo ku mugabane w’iburayi

Uyu umunyezamu wa Rayon Sports, Bashunga Abouba, arifuzwa na FC Sétubal yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Portugal, yamutumiye mu igeragezwa ry’iminsi 30 ndetse ikaba yamuha amasezerano.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa ya tariki ya 29 Ukuboza 2022, iyi kipe yandikiye Ambassade ya Portugal muri Kenya, bayimenyesheje ko hari umukinnyi w’umunyarwanda bifuza ko ajya muri iki gihugu gukora igeragezwa.

Muri iyi baruwa, perezida w’iyi kipe Mario Jorge Leandro da Silva yamenyesheje Amabasaderi wa Portugal muri Kenya ko bifuza ko Bashunga yajya gukora igeragezwa muri Portugal.

Yagize ati “njyewe, Mario Jorge Leandro da Silva, perezida w’ikipe ya FC Setubal yanditse mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Portugal, turashaka kubasangiza ubutumire bwacu kuri Mr. Abouba Bashunga, umunyarwanda ufite passport nimero (twanze kuzandika), umukinnyi w’umupira w’amaguru ko tumukeneye vuba bishoboka ngo akore igeragezwa ry’iminsi 30 harimo kuba yasinya amasezerano y’akazi n’ikipe yacu mu rwego rwo kongera ingufu mu gihe cy’igura ry’abakinnyi.”
Iyi kipe kandi niyo izatunga mu gihe uyu mukinnyi mu gihe azaba ari muri iki gihugu mu igeragezwa.

Basabye Ambassade ya Portugal muri Kenya kubafasha ku bijyanye n’uyu mukinnyi, ni mu gihe mu Rwanda nta Ambassade ya Portugal ihari, ukeneye kujya muri iki gihugu ajya gushaka ibyangombwa muri Kenya.

Bashunga Abouba yakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC, akinira Marines FC na Gicumbi FC. Yahavuye yerekeza muri Rayon Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kujya muri Kenya mu ikipe ya Bandari FC, ayikinira umwaka umwe.

Bashunga Abouba agiyeyo yaba abaye umunyarwanda wa 3 ugiye gukina muri Portugal.

Mu kwezi kumwe Bashunga Abouba yasinyiye Rayon Sports yatanzweho arenga miliyoni 6 rwf-eachamps.rw

Bashunga Abouba

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *