Basore n’ inkumi muteganya gushinga ingo, iby’ingenzi mukwiye kubanza kumenya

Gushaka ni byiza bifite agaciro kandi gushaka ni igikorwa Imana yateguriye umuntu. Ni byiza rero kumenyana neza cyane cyane ku bashakanye. Impamvu ni uko mu buzima bwabashakanye, kumenya bihagije umuntu bigira uruhare runini mu bibazo by’ubuzima bwabo, byaba ibibazo by’iterambere, iby’uburwayi, n’ibindi.

Iyo umaze kumenya ibyerekeye uwo mwashakanye ugomba no kugira ubushobozi bwo gutuma mufatanya gukemura ibibazo by’ubuzima musangiye, mu gihe mufata icyemezo cyo kugira icyo mukora cyangwa kutagikora, bigomba gushingira ku kuba muziranye. Ni byiza ko mu mibereho ya buri munsi, umuntu wese mu bashakanye atizirikana ubwe gusa ahubwo azirikana na mugenzi we.

  1. Guhitamo neza

Guhitamo uwo muzarushingana si ikintu cyoroshye kuko ni icyemezo ufata wamaze kwiyemeza ko utazabyicuza. Ni ikintu gisaba kubanza kubitekerezaho kandi hari ibyo ugenderaho bitewe n’ uko wiyizi kuko ugomba kumenya ko igihe uzahura n’ ingorane uzabyirengera.

Igihe cyose uzashaka uwo utihitiyemo bizakugora kuko uzananirwa kwakira ingorane uzahura na zo.

Mu bazaguhitiramo uwa mbere ni Imana, uwa kabiri ni umutima wawe. Niba umutima wawe ari mwiza, ihitamo ryawe rizaba ryiza, niba umutima wawe ari mubi, n’ihitamo ryawe rizaba ribi.

  1. Kumenyana no kujya inama

Guhora abantu babwirana ko bakundana sibyo byubaka urugo, ahubwo ni igihe cyo kwica ku ngeso n’imico imwe n’imwe itajyanye n’uwiyemeje gushinga urugo. Ni igihe umusore n’inkumi banoza urukundo rwabo, umwe akifungurira undi, bakabwirana nta kwishisha, ibyo buri wese akunda n’ibyo yanga; bakamenyana.

Ni igihe cyo kwibaza niba ukuze byo kuba wakubaka urugo mu byiza no binaniza byarwo. Ni igihe cyo kurebera hamwe icyabatera guhirwa.

  1. Kwemeranwa

Mbere yo kwiyemeza gushinga urugo ugomba kubanza kwemera uwo mugiye kubana, ukamwera uko Imana yamuremye ndetse n’ uko ateye, kuko buri wese afite uko yaremwe gutandukanye na mugenzi we, ukemera ibyiza n’ibibi bya mugenzi wawe kuko byose byuzuzanya kandi buriwe se niko aremwe.

  1. Kuba wujuje imyaka yo gushaka

Ibihugu byinshi bigira amategeko arebana no gushaka aho usanga barashyizeho imyaka yo kugira ngo wemererwe gushaka. Mu Rwanda itegeko riteganya imyaka 21.

igihe cyose utaruzuza iyi myaka Leta igufata nkaho utaragira ubukure bwo kuba wabasha kubaka urugo ngo rukomere.

  1. Gutekereza ku nshingano ugiye kwinjiramo

Igihe cyose uteganya kubaka urugo rwawe ugomba kubanza kumenya ko ari ubuzima butandukanye n’ ubwo wari ubayemo kandi ko n’ inshingano zitandukanye bityo ukiyemeza kwakira inshingano nshashya ndetse umuntu atatinya kuvuga ko zitoroshye.

6.Kwemera kuba Umugabo/ Umugore

Kwitwa Umugabo/ Umugore ntibigaragarira mu myambaro umuntu yambaye ahubwo ni ukuba wuzuza inshingano zawe koko nk’ umugabo cyangwa umugore nyawe.

7.Kwihangana

Urugo rwubakwa no kwihangana, ukamenya ko umuntu mugiye kubana mutandukanye muri byose bityo uba ugomba kwihahanganira ibyo yakora bikubangamiye nawe akihanganira ibyawe bimubangamiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *