Batandatu bafatanywe ibyangombwa mpimbano bigaragaza ko bapimwe Covid-19

Abagobo 6 bo mu karere ka Rubavu,umurenge wa Gisenyi,akagali ka Nengo, ku mupaka witwa La Corniche One stop border post bafatanywe ibyangombwa bigaragaza ko bapimwe Covid-19 kandi bitarigeze bibaho.

Ibi byabaye tariki 14 Nzeri 2021, abafashwe ni Itangishaka Meschack w’imyaka 29, Imanizabayo Isaac w’imyaka 30, Kamanzi Jean Pierre w’imyaka 35 ,Zigiranyirazo Ildephonse w’imyaka 40, Niyonkuru Daniel w’imyaka 31 na Niyonkuru Jean de Dieu w’imyaka 27. Bafatanywe inyandiko mpimbano zigaragaza ko bipimishije icyorezo cya COVID-19, bafashwe barimo kujya mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba ,yavuze ko bafashwe ubwo abapolisi barimo gusuzuma ibyangombwa byabo ngo bambuke bajye muri Congo.

Yagize ati “Bariya bantu uko ari 6 bageze ku mupaka aho abantu bambukira baza mu Rwanda cyangwa bajya muri Congo abapolisi bakorera ku mupaka basuzuma ibyangombwa byabo harimo ibigaragaza ko bipimishije COVID-19 barebye basanga ni ibihimbano bahita bafatwa gutyo.”

Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bariya bantu bari bafite biriya byangombwa babizi ko ari ibihimbano, yavuze ko ibyo bakoze ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi iriya myitwarire ishobora gutiza umurindi ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Aba bakoze iki cyaha bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hatangire iperereza.

iki cyaha kikaba gihanwa ni tegeko numero ya 29 mu gitabo cyamategeko gihana cy’u Rwanda.

Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo. Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *