Bayisenge Emery yasinye amazerano y’imyaka 2 mu kipe yahozemo yo muri Bangladesh

Myugariro mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Bayisenge Emery, yasubiye muri Saif Sporting Club yo muri Bangladesh, aho yasinye amasezerano mashya y’imyaka ibiri.

ayisenge yasubiye muri Bangladesh nyuma yo kuhagera muri Mutarama 2019 ubwo yakiniraga bwa mbere Saif Sporting Club mbere y’uko haduka icyorezo cya COVID-19.

kuruyu wa Mbere, tariki ya 8 Ugushyingo 2021, ni bwo yahawe amasezerano mashya muri Saif Sporting Club azakinira kugeza mu 2023.

Saif Sporting Club ibarizwa mu murwa mukuru wa Bangladesh, Dhaka, yashinzwe mu 2016, ikaba ari iya sosiyete ya Saif Powertec Limited ikora batiri z’imodoka.

Bayisenge Emery asanzwe ari umwe muri ba myugariro bakomeye mu Rwanda, aho yakiniye Isonga FC mbere yo kujya muri APR FC yamazemo imyaka itanu kugeza mu 2016.

ubwo yari amaze gusinya amasezerano yimyaka 2.

Emery Bayisenge akaba  yarakinnye Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17 mu 2011 mu gihe yatangiye guhamagarwa mu Ikipe nkuru mu 2012.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *