Bemerewe na Perezida wa bo imodoka yuzuye indaya nibatsinda Juventus cyangwa AC Milian

Silvio Berlusconi wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani yatunguye benshi ubwo yasezeranyaga abakinnyi b’ikipe ye ya AC Monza mu Butaliyani ko nibaramuka batsinze imwe hagati ya Juventus na Milan AC azabazanira bisi yuzuye indaya.

Yabivuze mu musangiro yagiranye n’abakinnyi ku wa Kabiri w’iki cyumweru bitegura Noheli, hakaba hari mu rwego rwo gutera imbaraga aba bakinnyi ngo bashyiremo imbagaraga batazasubira mu cyiciro cya kabiri.

Ati “Nababwiye basore… Ubu muzakina na Milan, Juventus. Nimutsinda umwe muri ayo makipe akomeye, zazana bisi yuzuye indaya mu rwambariro.”

Ejo hashize abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Berlusconi yavuze ko atumva uburyo urwenya yatereye mu rwambariro abantu baruzengurukije bigafata intera ndende bamwe bamutuka aho yavuze ko ari nko kubura ibyo bamusebya.

Kugeza ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 14 n’amanota 16 ni mu gihe AC Milan basabwe gutsinda ari iya 2 n’amanota 33 n’aho Juventus ikaba iya 3 n’amanota 31.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *