Bijoux wamenyekanye muri Bamenya yasabwe aranakobwa mu muryango wa Sentore

Umukinnyi wa Flim Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime y’uruhererekane ya Bamenya, yasabwe ndetse anakobwa n’umukunzi we Lionel Sentore.

Tariki ya 8 Murama nibwo uyu muhango wabaye ukaba wabereye Golden Garden ku i Rebero.

Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa, byitezwe ko ku gisamunsi cy’uyu wa Gatandatu basezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa EAR i Remera, nyuma abatumiwe bakaza kwakirirwa muri Golden Garden, Rebero.

Bakoze ubukwe nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa ya 16 Ukuboza 2021, muri Kigali Serena Hotel, Lionel Sentore yari yamwambitse impeta y’urukundo, ni mu muhango warahuriranye n’isabukuru y’amavuko y’uyu mukobwa.

Tariki ya 28 Kanama 2020 Bijoux, ni bwo yambitswe impeta ya fiançailles na Benjamin. Mu mpera za Mutarama 2021 yabwiye ISIMBI ko yatandukanye n’umukunzi we nyuma y’uko yasanze hari ibyo badahuza, gusa yahise anemeza ko afite umukunzi mushya.

Uyu musore Lionel Sentore usanzwe uririmba injyana gakondo, akoze ubukwe na Bijoux nyuma y’uko muri 2020 na we yari yambitse impeta Mahoro Anesie umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2020.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *