Bill Gates nyuma yo gutandukana n’umugore we yongeye kujya mu rukundo

Bill Gates w’imyaka 67 umuherwe uri  mu bashinze ikigo cy’ikoranabuhanga cya Microsoft ari mu munyenga w’urukundo na Paula Hurd wahoze ari umugore wa Mark Hurd, wari umuyobozi w’ikigo cy’ikigo cy’ikoranabuhanga cya Oracle, wigeze no kuyobora Hewlett-Packard, nyuma akaza kwitaba Imana mu mwaka wa 2019.

Iyi nkuru yuyu muherwe wagiye aza ku mwanya wa mbere inshuru nyinshi kubatunze agatubutse kurusha undi uwari wese ku Isi eje nyuma yo gutandukana n’umugore we Melinda French Gates mu mwaka wa 2021 nyuma y’imyaka 27 bamaze babana.

Bill Gates na Paula bagaragaye bari kumwe ubona ko bishimanye muri stade bareba amarushanwa ya Tennis ya Australian Open muri Mutarama uyu mwaka, bicaranye agatoki ku kandi akanyamuneza ari kose.

Umubano we na Bill Gates ugiye ahagaragara nyuma y’iminsi mike Gates abajijwe na BBC niba ateganya kongera gukunda umugore. Gates yarasubije ati “Cyane rwose, erega ntabwo ndi robot.”

Bill Gates na Melinda baratandukanye ariko bagumya guhurira mu muryango The Gates Foundation, bashinze mu 2000 mu rwego rwo gukomeza ibikorwa byuyu muryango.

Hurd yabanye na Nyakwigendera imyaka 30 amusigira abana 2 babakobwa Kathryn na Kelly.

Bill Gates na Melinda Gates w’imyaka 58, bafitanye abana batatu, abakobwa babiri ari bo Jennifer, 26 w’imyaka 26, Phoebe w’imyaka 20, n’umuhungu Rory w’imyaka 23.

Bill Gates Is Dating Paula Hurd, Widow of Former CEO: Source

Bill Gates New Girlfriend Revealed!

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *