Biratangaje! Umugabo yatawe muri yombi na polisi akekwaho gufata kungufu umugore mu ndege

ku kibuga cy’indege cya Heathrow i London mubwongereza, nyuma yuko umugore afashwe ku ngufu mu gice cyo mu ndege cy’ibyicaro bihenze (business class) mu rugendo rwa nijoro rwambukiranyije inyanja ya Atlantique ruturutse muri leta ya New Jersey muri Amerika.

Uwo mugore yavuze ko yafashwe ku ngufu n’umugabo w’imyaka 40 ubwo abandi bagenzi bari basinziriye, muri iyo ndege yari ivuye mu mujyi wa Newark ku itariki ya 31 y’ukwezi kwa mbere uyu mwaka.

Abapolisi binjiye muri iyo ndege ya kompanyi United Airlines, nyuma yuko iguye ku kibuga saa kumi n’ebyiri n’iminota 39 za mu gitondo Bahise bata muri yombi uwo mugabo, ubu warekuwe ariko akaba agikorwaho iperereza.
Polisi y’Ubwongereza yavuze ko uwo mugore arimo guhabwa ubufasha n’abapolisi bihariye.
Umuvugizi wa polisi y’Ubwongereza yavuze ko izi “ibyabereye mu ndege yazaga hano”.
src:BBC
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *