Biravugwa! mu Burundi baba bari guhigisha uruhindu abavuga ururimi rw’ikinyarwanda?

Guhiga abanyarwanda byari biherutse gukorwa mu minsi yashize ubwo iki gihugu cyafungaga imipaka igihuza n’u Rwanda, ariko kuri ubu byongeye gufata indi ntera aho muri iki Cyumweru noneho umukwabu wakozwe warebaga n’abandi bavuga ururimi rushamikiye ku Kinyarwanda.

Amakuru avuga ko abatuye mu bice byo muri zone ya Rukaramu, Komine Mutimbuzi, mu Ntara ya Bujumbura, ahazwi cyane kw’izina rya Bujumbura-Rural, aribo bibasiwe ndetse bakanafungirwa ahantu hatazwi.

Amakuru dukesha  ikinyamakuru Umuryango ngo nuko  Umwe mu Banyarwanda bari mu Burundi nawe yaduhamirije aya makuru, yemeza ko ubu kuva mu rugo ari ukwigengesera kuko abakoresha Ikinyarwanda batorohewe kuri ubu. bamwe bahisemo kutongera kugikoresha nk’uko akomeza abivuga.

Ati” Baraza munzu bagasaka basanga ubuga Ikinyarwanda bagahita bagusohora, bakagupakira mu ma Bus bakubwira ngo subira iwanyu. icyakora icyo tutaramenya n’uko utamenya niba koko babohereza mu Rwanda cyangwa babafunga?”

SOS Media Burundi, ivuga ko Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyamulenge gifitanye isano rya hafi n’ikinyarwanda, bagiye bafatwa bigizwemo uruhare n’umupolisi uri mu rwego rwa Coloneri.

Guhiga bukware Abanyarwanda baba mu Burundi , byatangiye ubwo iki gihugu cyari kimaze gufata umwanzuro wo gufunga imipaka igihuza n’u Rwanda

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *