Biryogo: Abantu 14 barimo Inkumi n’Abasore bafatiwe mu isabukuru y’amavuko barenze ku ngamba zo kwirinda Covid-19

Abasore umunani n’abakobwa batandatu bafatiwe mu birori by’isabukuru y’amavuko mu Kagali ka Biryogo,Umurenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 .

Ahagana saa kumi n’imwe zo kuri uyu wa Mbere tariki nibwo uru rubyiruko rwafatiwe mu rugo rumwe, bari mu isabukuru y’amavuko y’umwe muri rwo kandi bitemewe mu gihe bitemewe kubera amabwiraza n’Ingamba zo kwirinda Covid-19.

Amakuru avuga ko abaturage baturanye naho ibyo birori byaberaga  aribo bihamagariye ubuyobozi babumenyeshako  ko hari abasore n’inkumi bari mu birori kandi bitemewe.

Uwayo Karim umuyobozi wahamagawe yagize ati “Abantu baha hafi nibo bahamagaye ubuyobozi kubera ko mu Biryogo ntibagikunda amanyanga.”

Abafashwe bahise bajyanwa muri Stade i Nyamirambo kugirwa inama no gucibwa amande yo kuba barenze ku mabwiriza.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *