Bitunguranye umugore yakoze agashya acuragisha umwirongi igitsina cye mu marushanwa ry’abanyempano.

Uyu mugore akomoka mugihugu cya -Australia Béatrice McQueef, yatunguye abatari bake mu marushanwa y’abanyempano azwi nka ‘Incroyable talent’ mu Bufaransa, acurangisha umwirongi igitsina cye.

Iri rushanwa ryatambutse kuri Televiziyo ya M6 kuwa Kabiri w’iki Cyumweru imbere y’ibihumbi by’abafana bari barikurikiye.

Uyu mugore w’imyaka 40 ubwo yari ageze ku rubyiniro, Karine Le Marchand umwe mu bakemurampaka yabwiye abari mu cyumba ko impano bagiye kureba itagenewe abana bari munsi y’imyaka 18, akokanya abana bahita bahezwa kuko bitabemerewe.

Abari bakurikiye kuri televiziyo nabo bashyiriweho akantu kagaragaza ko abatarengeje imyaka 18 batemerewe kureba ayo mashusho, banapfuka igitsina cya Béatrice McQueef.

Uyu mugore usanzwe ari umuganga w’indwara z’abagore, yahise akuramo imyenda hasi, acurika umutwe hagati y’intebe ebyiri amaguru ye ajya hejuru, ubundi afata umwirongi awucomeka mu gitsina cye atangira gucuranga indirimbo y’abana izwi nka ‘Frère Jacques’.

Bamwe bipfutse mu maso harimo n’abakemurampaka bumva ko ishyano riguye, mu gihe abandi bari basetse batembagaye babibona nk’impano idasanzwe.

Béatrice McQueef yavuze ko impano ye yo gucurangisha igitsina yavumbuwe ubwo yari amaze kuba inzobere mu gukora imyitozo ngororangingo izwi nka ‘acrobatie’.

Yivugiye mu mugambo ye ati “Nakuze nkora imyitozo ngororangingo, najya nyikora nkatungurwa n’umwuka usohoka mu gitsina ntabishaka. Aho gukomeza guterwa ipfunwe na byo, naje gutekereza ko nabyifashisha nkora ibindi bintu bidasanzwe”.

Nibwo yaje kugerageza gucuranga umwirongo akoresheje igitsina cye, biza gukunda ariko abanza kujya yimwa amahirwe y’aho yabyerakanira kuko mu marushanwa menshi y’abanyempano bangaga kumwakira.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *