Bivuze ko umutwaro wari uremereye abasore w’inkwano wa kuweho? Inkuru irambuye

 Umwe mu badepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Ndagijimana Leonard, yatakambiye  Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, ko habayo kogera gutekereza ku kibazo cyinkwano cyahindutse umutwaro.

Uyu mutwaro w’inkwano umudepite yabigarutseho kuwa 15 Ugushyingo, ubwo Inteko yari yahamagaje Minisitiri Bayisenge kugira ngo atange ibisobanuro ku ngamba MIGEPROF ifite mu gushakira umuti ibibazo bigaragara mu muryango nyarwanda birimo amakimbirane mu bashakanye.

Depite Ndagijimana Leonard yavuze ko hari ingo kubera amikoro macye zibanye nabi bitewe n’imbaraga ziba zarashowe mu gutegura ubukwe by’umwihariko gutanga inkwano.

Ndagijimana yagarutse ku nkwano y’umukobwa, avuga ko ari imbogamizi ikomeye ku bagiye ku rushinga, asaba ko yavaho mu rwego rwo kudashora abashakanye mu makimbirane adashira.

Agira ati: “Inkwano ubu zigeze muri za miliyoni uwo ni umutwaro wa mbere.Umutwaro wa kabiri kugira ngo abone inzu cyangwa ubukode bikaba ari umutwaro uremereye,kugira ngo abone amafaranga y’ubukwe kikaba ari ikibazo ndetse hamwe bagasesagura.”

Yakomeje avuga ati: “Ahenshi aba yafashe inguzanyo muri banki cyangwa yagujije bagenzi be.Turebe ukuntu twavanaho abantu umutwaro w’inkwano.”

Mugutekereza kuri iki kibazo, Minisitiri Bayisenge yavuze ko amategeko y’u Rwanda atabuza gushaka utatanze inkwano gusa avuga ko abitegura kurushinga bagomba kwitegura neza.

Yagize ati: “Itegeko ryacu nta hantu rishyiramo ko utatanze inkwano udasezerana.Inkwano yari ifite igisobanuro cyayo.Ariko ni kwa kundi ikintu kiza tukagifata uko kitari. Nk’ihame ry’uburinganire turabizi ko ari uguha uburenganzira bungana abahungu n’abakobwa,abagore n’abagabo ariko hari imyumvire igenda iyishamikiyeho.”

Yogeye ho  agira ati: ”Inkwano yari ikimenyetso cy’ishimwe ariko iyo myumvire ifatwa. Ugasanga n’ababyeyi bayifashe nkaho ari ikiguzi ,nicyo kigomba gushyirwamo imbaraga kurwanywa naho ubwayo n’igisobanuro cyayo ntabwo byari bibi.”

Minisitiri Bayisenge yasabye abagiye gushyingiranwa kwitondera ahazaza habo, bakitonda bakabanza bitegura neza.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *