Breaking News: Umunya Maroc Youssef Rharb mu nzira zigaruka muri Rayon Sports

Rayon sports ifite amahirwe 90% yo kugarura umunya Marroc  Yussef. Bitajemo kidobya muriku kwezi biteganyijwe ko asesekara I Kigali. 

Nyuma yo gusubirayo amakuru avuga ko Raja Cassablanca yahise imushyira mu bana ngo abe ari ho ajya gukina, ibintu atishimiye ahubwo ahitamo gusaba kugaruka muri Rayon Sports ibintu umutoza wa Rayon Sports Lomami Marcel yavuze ko agarutse bitabagwa nabi.

Uyu mukinnyi wari umaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba Rayon Sports yasabye imbabazi asaba ko na Rayon yamwemerera akagaruka.

Aba bakinnyi mbere y’uko basubira iwabo, byavuzwe ko bari batangiye gushwana na bagenzi babo ahanini byari bishingiye kuri Ayoub utarakinaga atangira kugumura na mugenzi we Rharb Youssef ari nabwo hazamutse umwuka utari mwiza bavuga ko bafashwe nabi basaba gutaha ariko ubuyobozi bwa Rayon Sport bwahakanye aya makuru buvuga ko aba bakinnyi ari ikirere batari bamenyereye kandi ko bari banakumbuye i wabo.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *