Breking News:Prince Kid yarekuwe n’urukiko

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarekuye by’agateganyo Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid, uregwa ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Urukiko rwanzuye irekurwa rya Prince Kid, nyuma y’amezi arindwi yari ashize ari mu maboko y’inzego z’ubutabera, aho yari akurikiranyweho ibyaha byo Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ndetse no Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ibyaha Prince Kid yari akurikiranyweho, ni ibivugwa ko yakoreye abakobwa batandukanye bitabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda mu bihe bitandukanye, aho bamwe mu bavuzwe ku mbuga nkoranyambaga ari Muheto Divine wabaye Miss Rwanda 2022, Akaliza Hope n’abandi.

Prince Kid arrested over sexual abuse - The New Times

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *