Britney Spears urukiko rwategetse ko se amurekurira imitungo

Britney Spears, umuhanzikazi w’umunyameriak akaba n’ikirangirere mu jyana ya RNB yongeye guhabwa uburenganzira bwo gucunga imitungo ye nyuma yuko urukiko rwa Los Angeles rwambuye inshingano se umubyara wari usanzwe ayicunga, gusa ruvuga ko hazashakwa umuhanga mu icungamutungo uzajya amufasha.

NI inkuru yari imaze iminsi baburana mu rukiko ariko ese ntave ku izima,abakunzi buyu muhanzi bakiranye iki cyemezo ubwuzu bwinshi ubwo birohaga mu mihanda bishimira icyemezo cy’urukiko, benshi bakaba bari baje ku rukiko kumushyigikira basaba ko yahabwa uburenganzira bwo kwigenga ku mutungo we.

Igitangaje nuko Haba Britney Spears cyangwa se nta n’umwe wagaragaye mu rukiko mu rubanza rwamaze amasaha abiri.

Brenda Penny umucamanza wari uyobo uru rubanza , akaba yafashe icyemezo cyo gukura  se wa Britney Spears, inshingano zo gucunga imitungo y’umukobwa we ndetse ategeka ko bihita bishyirwa mu bikorwa ako kanya.

Britney Spears yari yarambuwe uburenganzira bwo gucunga umutungo we nyuma y’uko agaragaweho ko yaba afite ibibazo byo mu mutwe bituma urukiko ruha inshingano se umubyara.

Miliyari 50 zirenga nizo zibarirwa uyu muhanzi aho yagiye agira imitungo yakuye mu muziki akaba ari nayo se bapfaga amubuza uburenganzira buseseye kuriyo.

Britney Spears is an example of why we urgently need to protect women's rights

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *