Bruce Melodie yagarutse mu Rwanda mu ibanga

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita Munyakazi, umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za America, ukinahafite ibitaramo by’iminsi mikuru, yagarutse mu Rwanda dore ko na ho hari igitaramo agomba kuririmbamo.

Bruce Melodie wari umaze icyumweru n’igice ari muri Leta Zunze Ubumwe za America, yagarutse mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 04 Ukuboza 2023.

Uyu muhanzi wamaze no gusogongera ku bitaramo afite muri Leta Zunze Ubumwe za America, akaba yaranaririmbanye n’ikirangirire Shaggy banafitanye indirimbo, yageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere.

Ntiyakiriwe n’ibitangazamakuru nk’uko byamuherekeje ubwo yagenda mu mpera z’ukwezi gushize, tariki 25 Ugushyingo 2023.

Aje mbere y’umunsi umwe ngo aririmbe mu gitaramo ‘Move Afrika’ kizanaririmbamo umuraperi ukomeje Kendrick Lamar na we wageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Bruce Melodie azahita asubira muri Leta Zunze Ubumwe za America, dore ko agifite ibitaramo azakorayo, birimo icyo azakorera mu mujyi wa Portland tariki 30 Ukuboza 2023.

Image

Uyu muhanzi nyarwanda, aherutse no kuririmbana na Shaggy indirimbo bakoranye yiswe ‘When she’s arround’, ubwo yaserukanaga afite ibendera ry’u Rwanda.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *