Bruce Melodie yamaze gusohora indirimbo ‘Izina’ yafatiwe amashusho mu gihugu cya Tanzania

Umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi ku izina rya “Bruce Melodie” yamaze gusohora indirimbo yakoreye mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzania yitwa “Izina”

Uyu muhanzi ufite amateka akomeye mu gihugu cy’u Rwanda ndetse akaba atangiye kwigarurira n’imitima y’afurika y’i Burasirazuba, cyane mu gihugu cya Tanzania akunze gukoreramo indirimbo, aho mu mibihe byashize yakoreyeyo indirimbo yitwa Catelina ndetse nindi yakunzwe yitwa Abu Dhabi.

Melodie  amaze gusa naho yigarurira abaturage batuye igihugu cya Tanzania kubera ibihangano agenda ahokorera.

Inside Melody's signing of Rwf 1 billion advertising deal - The Campus

Bruce amaze iminsi mu gihugu cya Tanzania aho yanatangaje ko ari gukorana indirimbo n’umuhanzi w’icyamamare wo muri icyo gihugu witwa Harmonize, aho iyo ndirimbo itegerejwe nabenshi ,cyane ko isoko rya muzika ry’abahanzi Nyarwanda ryatangiye kwagukira muri iki gihugu,aho mu minsi yashize umuhanzi Nyarwanda The Ben yakoranye indirimbo na Diamond Platnumuz yitwa ‘WHY’ aho imaze kurebwa nabasaga 2.5 miriyoni kurubuga rwa Youtube mugihe k’iminsi 11 gusa ishyizwe kuri uru rubuga.

Ni intambwe nziza kubahanzi b’iwacu, aho nabandi byagakwiye kubahumura amaso bagatangira kwagura umuziki wiwacu ukarenga imbibi.

REBA HASI INDIRIMBO ‘IZINA’ YA BRUCE MELODIE

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *