Burera: Abakorera mu isoko rya Gahunga bugarijwe n’umuvu ubangiriza ibicuruzwa

Abakorera n’abagana isoko rya Gahunga mu Murenge wa Gahunga, Akarere ka Burera bavuga ko babangamiwe n’umuvu ukururwa n’imvura iva ku gisenge kiri soko ndete n’imiferege ishaje bigatuma ibicuruzwa byabo byangirika, bakaba bifuza ko inzego bireba zabikemura.

Iri soko iyo urigezemo usanga imireko y’isoko yose yarashaje kimwe n’igisenge, iki kibazo ngo kikaba kimaze imyaka 3, aba baturage bakivuga nk’uko Mbanzabugabo Elias abivuga

Yagize ati: “Iri soko rwose naryo riri mu bituma tudakora neza mu buryo bw’umutekano, iyo imvura iguye isakara hano hose mu isoko noneho nkatwe rero tuba dutandika hasi tuba tugowe imvura izana umuvu mwinshi ukuzura muri ibi bicuruzwa byacu, cyane n’imyenda, ibiribwa iyo bimaze kuzuramo amazi ubwo urumva waba ukibonye umukiliya se ni ukujugunya. Nizera ko amafaranga dutanga n’umusoro Leta yayakusanya igasana iri soko n’aho ubundi nta terambere twageraho dukorera ahantu hari umwanda”.

Uwamahoro Adelphine we avuga ko ngo ikibazo kitari ku bacururiza hasi gusa ngo kuko nabo ku bisima bahura n’ingorane.

Ati: “Mu bihe by’imvura tujya kubona tukabona amazi y’imvura nyinshi aturutse hejuru mu gisenge agasesekara hano kuri ibi bisima ubwo abari kuri uwo murongo wose nawe urabyumva amazi aba yacengeyemo akatwangiriza ibicuruzwa, tekereza kugira ngo imvura igwe tujye kwanduranya mu ngo z’abaturage ngo turashaka ubwugamo, rwose ubuyobozi nibudufashe tubone aho gukorera hisanzuye, mbese hafite umutekano”.

Iki kibazo k’iri soko kimaze iminsi kivugwa ko ridafashwe neza ngo ndetse ibikorwa remezo birigize bibe byabungabungwa cyane ko n’ibisima kugeza ubu bigenda bisenywa n’abacuruza ibyuma bishaje, inzego zose zibirebera ariko noneho muri iyi minsi Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Burera Nshimiyimana Jean Baptiste avuga ko iri soko bagiye kurisana ngo kuko babanje gusana ayandi.

Yagize ati: “ikibazo cy’isoko rya Gahunga turakizi, rirashaje koko, ubu rero biteganyijwe ko nyuma yo gusana andi masoko naryo mu ngengo y’imari y’umwaka utaha tuzarisana kuko ni isoko rihurirwamo n’abantu benshi”.

Iri soko rirema inshuro 2 mu cyumweru rihurirwamo ku munsi n’abaturage basaga 1000, rikaba ricururizwamo ibiribwa, imyambaro, amatungo magufi n’ibindi.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

 

 

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *