Burera: Igishanga cy’Urugezi cyafashwe n’inkongi y’umuriro

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Nzeri 2021, igishanga cy’Urugezi  cyafashwe n’inkongi y’’umuriro imaze kwangiza hegitari zirenga 25.

Iyi nkongi y’umuriro birakekwa ko yatewe n’uwitwa Twizerimana Theophile usanzwe ufite uburwayi bwo mu mutwe yakoresheje ikibiriti ubwo yari ari kotsamo ibigori anavuga ko ari gushakira abaturage imirima yo guhingamo kuko ngo iki gishanga gipfa ubusa.

Mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Mbere ahagana saa yine z’ijoro, Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, yemeje aya makuru avuga ko kuri ubu icyo bari gukora cyihutirwa ari ukazimya iyi nkongi nyuma y’aho baza kumenya neza icyayiteye n’ahamaze kwangirika kuko umuriro wo wari ukomeje.

Yagize ati ” Ubu ni ho turi gukurikirana turi kumwe n’abaturage bari kuzimya, turacyakurikirana kuko dushishikajwe no kuzimya, ntabwo twari twamenya intandaro ibindi by’inkomoko n’ubuso bumaze kwangirika byo turaza kubimenya mu kanya nyuma yaho, gusa hari icyizere ko biza kuzima.”

Byasabye igihe cy’amasaha agera kuri icyenda kugira ngo iyi nkongi y’umuriro izimywe ku bufatanye bw’inzego z’ubuyobozi, iz’umutekano n’abaturage.
Kugeza kuri ubu usibye izo hegitari zibarirwa muri 25 zakongotse nta kindi iyi nkongi yangije cyangwa ngo hagire uyigwamo uretse ko hakekwa ko hashobora kuba hari inyamaswa zaba zahiriyemo kuko iki gishanga cy’urugezi kiri mo urusobe rw’ibinyabuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *