Burera: Yafatanywe ibilo birenga 1.200 by’amabuye y’agaciro ya magendu

Polisi ikorera mu Karere ka Burera yafashe umugabo w’imyaka 35, imusangana ibilo 1.288 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti yari akuye muri Uganda binyuranye n’amategeko.

Uyu mugabo yafashwe mu gitondo cyo ku wa Gatatu, tariki ya 9 Gashyantare 2022, ahagana saa Kumi n’imwe n’igice.

Ushinzwe guhuza Ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga yavuze ko gufatwa kwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari bazi ko ari magendu y’imyenda ya caguwa igiye kwinjizwa mu Rwanda.

Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru bavuga ko hari umuntu bazi ugiye kwinjiza mu Rwanda imyenda ya caguwa avuye Uganda anyuze mu Murenge wa Kagogo, Akagari ka Nyamabuye, Umudugudu wa Nyarugina. Twahise dushyiramo bariyeri, byageze mu gitondo haza imodoka ebyiri, imwe yari ivatiri iri imbere, inyuma yayo hari indi modoka yo mu bwoko bwa Daihatsu.’’

SP Ndayisenga akomeza avuga ko izo modoka zageze ku bapolisi bahagarika ivatiri yari imbere, umushoferi wari mu modoka y’inyuma avamo ariruka. Bagiye kurebamo basanga harimo imifuka yuzuyemo amabuye y’agaciro.

Uwafashwe yemeye ko ayo mabuye ari aye yari agiye kuyacuruza mu Mujyi wa Kigali mu gihe uwirutse yari umushoferi yahaye akazi ariko atamuzi.

SP Ndayisenga yakomeje avuga ko atari ubwa mbere uwatawe muri yombi yacyetsweho ubucuruzi bwa magendu y’amabuye y’agaciro kuko mu mezi atatu ashize Polisi yagiye aho atuye mu Murenge wa Kagogo, Akagari ka Nyamabuye, Umudugudu wa Nyarugina imufatana toni irenga y’amabuye y’agaciro atabye mu nzu ariko icyo gihe yaracitse.

Uyu muyobozi yashimiye abaturage batanze amakuru, akangurira abantu kwirinda ubucuruzi bwa magendu.

Ati “Ubucuruzi bwa magendu muri rusange budindiza ubukungu bw’igihugu kuko ababukora nta misoro batanga. Ikindi kandi babangamira abacuruzi b’amabuye y’agaciro baba bafite ibyangombwa bibemerera gukora ubwo bucuruzi. Buriya bucuruzi ni icyaha gihanirwa n’amategeko.”

Uwafashwe n’amabuye y’agaciro yafatanwe byashyikirijwe Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Cyanika kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.
Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi 5$.

 

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *