Burera:Abanyeshuri 3 barohamye mu kiyaga cya Burera bahita bitaba imana

Abanyeshuri batatu (3) bigaga ku kigo cy’amashuri cya CEPEM (Centre pour la Promotion de l’Education et des Metiers) bitabye Imana barohamye mu kiyaga cya Burera ubwo mu masaha ya saa 12 H bari bagiye ku kibuga cy’umupira giherereye ahavuzwe haruguru bagiye gukina imikino ya Inter-class nyuma mu masaha ya saa kumi n’igice, abanyeshuri bagera muri 30 bamanuka bajya koga mu kiyaga cya Burera, nibwo batanu (5) bagiye mu mazi, batatu barimo umuhungu umwe (1) n’abakobwa babiri (2) baheramo barohama bitaba Imana.

Amakuru ikinyamakuru umuringa.net cyabashije gukusanya nuko amazia yabana barohamye bagapfa ari:

1. NIZEYIMANA Olivier 18yrs mwene SERUGENDO Deo na NYIRAHAGUMIMANA Claudine, yigaga S4 Construction, ababyeyi be batuye mu karere ka Musanze, umurenge wa Musanze, akagari ka Cyabagarura, umudugudu wa Gaturo.

2. IRADUKUNDA Alice 21yrs, mwene SIBOMANA Mbabazi Theogene na NYIRAGIRINKA Epiphanie, batuye mu karere ka Rubavu, umurenge wa Rubavu, akagari ka Byahi, umudugudu wa Ngugu, yigaga muri S6 Construction.

3. UWASE Charlotte 19yrs, mwene KOFI Antoine na NYIRABAHIRE Verene, batuye mu karere ka Nyabihu, umurenge wa Mukamira, akagari ka Biriba, mu mudugudu wa Jaba, yigaga muri S5 Tourism.

Aba banyeshuri bari bajyanywe na:

1. Umuyobozi w’ikigo witwa HAVUGIMANA Roger 26yrs mwene NZABAKURIKIZA Felicien na NYIRABWENDE Esperance, ingaragu, LoE:A0 in Hotel and Restaurent Management, uvuka mu mudugudu wa Gisenyi, akagari ka Nyonirima, umurenge wa Kinigi, akarere ka Musanze ( yabagejejeyo ahita asubira mu kigo).

2. Animateur wabo witwa UWIMANA J. Claude 28yrs mwene MANIRAGABA Cyprien na NYIRABAVAKURE Beatrice, ingaragu, LoE: A1 Tourism, ukomoka mu mudugudu wa Rusisiro, akagari ka Kayenzi, umurenge wa Kagogo, akarere ka Burera.

3. Umwarimu wabo witwa HITAYEZU Oscar (indi myirondoro ye ntiraboneka kuko yahise abura).

nyuma yuko habaye iki kibazo Imirambo yarohowe mu mazi, ishyirwa kuri H.C Rugarama.

Urwego rushinzwe ubugenzacyaha’RIB’ rwohereje imirambo, ku bitaro bya  Ruhengeri  gukorerwa Autopsy.

Hafashwe kandi  aba bayobozi bajyanye n’abana aribo HAVUGIMANA Roger (umuyobozi w’ikigo), UWIMANA Jean Claude (animateur), undi wabuze ariwe HITAYEZU Oscar akaba agishakishwa,aba bakaba bagiye gukorwaho iperereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *