Burera:Mu murenge wa Rugengabali abajyanama bubuzima bahawe ibikoresho byo kwirinda Covid-19

Ku kigo nderabuzima cya Mucaca giherereye mu Karere ka Burera mumurenge wa Rugengabali,  kuri uyu wa gatatu tariki ya  20 Ukwakira 2021, habareye umuhango wo guha abajyanama bubuzima ibikoresho bagenewe na Minisiteri y’ ubuzima binyuze mu kigo cy’ ubuzima( RBC)  byo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Iki gikorwa cyatangiye ahagana saa yine za mugitondo (10h00) aho mbere yuko bahabwa ibi bikoresho habanje kuba inama yabahuje n’ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima bwari buhagarariwe n’ushinzwe ibikorwa by’abajyanama bubuzima bwana Ndayambaje Fabien,ndetse kandi iki gikorwa cyari  kitabiriwe n’umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa rugengabali,Barihafi Pierre Celestin.

Mbere yuko aba bajyanama bahabwa ibi bikoresho baganirijwe ku bipimo by’ubuzima bitandukanye mu rwego rwo kureba uko ubuzima buhagaze mu murenge wa rugengabali.

Ushinzwe imibereho myiza  y’abaturage muri uyu murenge, yabaganirije kuri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, aho yabasabye kugumya gukangurira abaturage bataratanga ubwisungane mu kwivuza kugirango nabo bitabire,aha yagaragaje ko 8% byabaturage batuye uyu murenge ,aribo bataratanga ubu bwisungane,aha akaba yasabye abajyanama bubuzima ubufatanye mu kurushaho gukora ubukangurambaga.

Ikindi nuko yabibukije kugumya gukangurira abaturage kwirinda icyorezo cya Covid-19,ndetse no kwita ku barwayi bayo mugihe babonetse mu midugudu yabo.

Yakomeje abaganiriza kuri gahunda yo kuboneza urubyaro ndetse nizindi gahunda zitandukanye zirimo izo kwita ku mubyeyi utwite ndetse n’umwana kugeza agize imyaka 2,yanakanguriye aba bajyanama gahunda ya EJO HEZA abasaba ko nutaritabira iyi gahunda nawe yabigira imbye kuko ari gahunda  y’igihugu kandi izatuma abaturarwanda babasha gusaza neza badasabiriza.

Barihafi Pierre Celestin ubwo yaganirizaga abajyanama bubuzima

Iki gikorwa kandi cy’itabiriwe n’umuforomo ushizwe kwita kubagore batwite aho yasonuriye abajynama bubuzima gahunda zitandukanye ziba muri iyi service ,ndetse anabasaba ubufasha bwo kugumya kwita kugukurikirana ababyeyi batwite nkuko nubundi basanzwe babifite mu inshingano zabo.

Umuforomokazi Mukabutera Munyembanza ubwo yabwiraga abajyanama ibijyanye no kwipimisha inda

Unshinzwe ikusanya makuru ku kigo nderabuzima cya Mucaca nawe yaberetse uko ibipimo by’ubuzima bihagaze abasaba kugumya kunoza umurimo wabo bakora ndetse no kugumya gutanga amakuru yinyayo mubyo bakora mu rwego rwo guha ubuziranenge amakuru atangwa ari nayo igihugu giheraho gikora igenamigambi mu rwego rw’ubuzima.

Nyuma yizi mpanuro bahawe n’abayobozi batandukanye hakurikiyeho igikorwa cyo kubaha ibikoresho aho umujyanama yahabwaga uturindantoki(Gloves100), umuti wica udukoko (Hand Sanitizer 3),udupfukamunwa(Masks 100),banahawe kandi n’udusambi bakoresha bapima imikurire y’abana aho buri mudugudu wagiye uhabwa udusambi 2.

Ndayambaje Fabien ushinzwe ibikorwa by’abajyanama bubuzima abaha impanuro

Abajyanama bubuzima bahawe ibikoresho byo kwirinda Covid-19 mukazi kabo kaburi munsi

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *