Burera:Umwana w’imyaka 16 yakubiswe n’inkuba ahita yitaba Imana

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 26 Nzeri 2021,mu Karere ka Burera ho mu murenge wa Cyeru,akagali ka Ruyange,Umudugudu wa Gatagaragite inkuba yakubise umwana w’imyaka 16 ahita yitaba Imana.

Ibi byabaye ubwo ku mugoraba ahagana saa sita n’igice , ubwo imvura yagwaga ari nyishi ikaza ivanzemo imirabyo n’inkuba.amakuru UMURINGA.NET wabashije gukusanya kuri ururu rupfu rwaturutse ku ikubita ry’inkuba, nuko bari abana benshi ubwo bari bikoreye imfukire bagiye gutwerera ku mututage nuko imvura iguye bugama ku nzu yari hafi aho,inkuba ubwo yakubitaga iraza itoranya umwna witwa Nisingizwe Vital iramukubita ahita yitaba imana.

Uyu mwana akomo mu muryango wa Ntakirutimana Vestine akaba ari nawe mu byeyi yari asigaranye kuko papa we umubyara nawe y’itabye Imana.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *