Burundi: Abantu 24 batawe muri yombi bashinjwa ubutinganyi

Abantu 24 batawe muri yombi i Burundi nka kimwe mu bikorwa byo kurwanya abaryamana bahuje ibitsina muri iki gihugu nk’uko amakuru AFP yabonye kuri uyu wa Gatanu abivuga.

Itabwa muri yombi ry’aba bantu ryabaye ku wa 23 Gashyantare, mu Murwa Mukuru wa Politiki, Gitega, ubwo abanyamuryango ba Muco Burundi, bari mu nama. Muco Burundi ni umuryango utegamiye kuri leta, wibanda ku bikorwa byo kurwanya Sida.

Iyi nkuru ivuga ko bashinjwa ibikorwa by’ubutinganyi no kubishishikariza abangavu n’ingimbi babanje kubaha amafaranga.

Guverineri w’Intara ya Gitega, Venant Manirambona, yemeje ko abo bantu batawe muri yombi nubwo nta bisobanuro yatanze.

Yagize ati “Yego abantu batawe muri yombi ariko nta kindi nshobora kongeraho kuko ikibazo kikiri gukorwaho iperereza mu nzego z’ubutabera.”

Umuntu wo mu nzego z’ubutabera wavuganye na AFP yavuze ko abari hafi aho ari bo bahuruje inzego z’umutekano ubwo babonaga abangavu n’ingimbi ku biro bya Muco Burundi.

Polisi yaje kuhasanga udukingirizo n’inyandiko zerekeye iby’uburenganzira bwo gukorera ubutinganyi ahabona.

U Burundi buhana icyaha cy’ubutinganyi kuva mu 2009 aho butanga igifungo cy’imyaka ibiri ku bemeranyijwe guhuza ibitsina bafite ibiteye kimwe.

Ku wa Gatatu Perezida Ndayishimiye Evariste yasabye abaturage kurandura ubutinganyi mu gihugu.

Ati “Ndasaba Abarundi kuvuma abijandika mu butinganyi kubera ko Imana idashobora kubwihanganira. Bagomba gufatwa nk’ibicibwa mu gihugu cyacu.”

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *