Burundi: Ikipe y’abagore y’Uburundi muri Volleyball yaraye ku kibuga cy’indege nyuma y’Imikino y’Igikombe cy’Africa cyaberaga mu rwanda

Abagore 11  bakinira ikipe y’igihugu y’u Burundi mu mukino wa Volleyball n’umutoza wabo,baraye ku kibuga cy’indege cyitiriwe Melchior NDADAYE giherereye mu Mujyi wa Bujumbura bikaba byageze saa yine batararekurwa.

Aba bagore bakaba baraye kuri iki kibuga cy’indege bagezemo ku munsi w’ejo wa mbere kubera ko batarashobora kurihirwa n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Burundi amafaranga yo kwipimisha Covid-19.

Burundi: Ikipe y’abagore yari mu gikombe...

Iyi kipe yari ivuye kwitabira irushanwa ry’igikombe cy’Afurika rya Volleyball ryaberaga mu Rwanda ariko habuze ibihumbi 450 frw [amadolari 30 kuri umwe] yo kwipimisha Covid.

Aba bakobwa bakigera ku kibuga cy’indege bababwiye ko aribo birihira amafaranga yo kwipimisha Covid-19 kandi urupapuro rubemerera kwitabira iryo rushanwa bafite rwanditseho ko ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball Mu Burundi ariryo ririha ayo mafaranga.

iyi kipe ikaba yarasoje iri ku mwanya wa karindwi, Sénégal iba iya munani mu gihe u Rwanda rwasezerewe mu irushanwa rwasoreje ku mwanya wa cyenda cyane ko rwasezerewe mu irushanwa ruzira gukinisha abanya Brazil batari bafite ibyangombwa.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *