Butaro:Kaminuza Mpuzamahanga y’ubuvuzi n’Ubuzima (UGHE) yujuje inyubako nshya(AMAFOTO)

Mu karere ka Burera ,mu Murenge wa Butaro aho kaminuza mpuzamahanga y’ubuvuzi n’Ubuzima kuri bose, University of Global Health Equity (UGHE) iherereye yatangaje ko yasoje imirimo yo kwagura inyubako z’aho ikorera

Ayamazu meza ajyanye n’igihe arimo ibyumba byo kuraramo 135 bishobora kwakira abanyeshuri n’abakozi 210, ibyumba by’amashuri bitatu bishobora kwakira nibura abagera kuri 300 bicaye neza bisanzuye.

Mu mwaka wa 2021 muri Mutarama nibwo hatangiye Imirimo yo kwagura izi nyubako ,icyi gikorwa kikaba cyari  cyimaze amezi 12, bikaba biteganyijwe ko muri Mutarama 2022, zizatangira gukoreshwa.

Ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwatangaje ko izi nyubako nshya zubatswe zizafasha kuba abanyeshuri n’abakozi bakora bisanzuye mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Iyi kaminuza mpuzamahanga yatangiye imirimo yayo mu Rwanda kuva 2015, ikaba ifite ishami ry’i Kigali n’irya Butaro. By’umwihariko i Kigali hatangirwa amasomo y’icyiciro cya gatatu mu mitangire y’Ubuvuzi rusange (Global Health delivery).

Ishami rya Butaro ryatashywe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame muri Mutarama 2019.

Tubibutseko Iyi kaminuza itanga ubumenyi bwo ku rwego bwa Kaminuza ya Harvard yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, dore ko gahunda y’imyigishirize n’uburyo amasomo atangwa ari bumwe ndetse n’abarimu bamwe ni abo muri iyo kaminuza.

UGHE Africa Advisory Board Holds First Meeting – KT PRESS

University of Global Health Equity | MASS Design Group

University of Global Health Equity | MASS Design Group

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *