Bwa mbere mu mateka hagiye kwifashishwa ‘robot’ mu gusifura umupira w’amaguru

Guhera kuri uyu wa Kane tariki 3 kugeza tariki 12 Gashyantare 2022, i Abu Dhabi muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, haratangira gukinwa imikino y’igikombe cy’Isi cy’Amakipe yatwaye ibikombe iwabo (FIFA Club World Cup), aho bwa mbere robo ari zo zisifura imikino.

Ni imikino itegerejwe na benshi kubera ubwo buryo bundi bw’imisifurire itamenyerewe, irimo umusifuzi w’umukorano (Robot), uzajya ufasha abasifuzi bo hagati gufata ibyemezo byihuse.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), ryatangaje ko iryo gerageza mu gihe ryatanga umusaruro, ubwo buryo buzakoreshwa mu gikombe cy’isi gihuza ibihugu, giteganyijwe kuba muri uyu mwaka kikazabera muri Qatar.

Umuyobozi wa FIFA ushinzwe ikoranabuhanga no guhanga udushya mu mupira w’amaguru, Johannes Holzmuller, yagize ati “Turizera cyane ko kubona aya makuru mashya bishobora kugira ingaruka nziza ku mukino, binyuze mu guhitamo uburyo bwo gufata ibyemezo.”

Uwo musifuzi (robo) biteganyijwe ko azifashishwa muri iryo rushanwa afite inshingano zo kureba niba mu mukino habayeho kurarira cyangwa nta byabaye. Stade izajya iberaho umukino izajya iba iriho Camera nyinshi zizajya zifasha uyu musifuzi mu gutanga amakuru yihuse, by’umwihariko mu gihe umukinnyi yaraririye, Camera izajya ihita iha ubutumwa uyu musifuzi ubundi na we ahite abuha VAR, izajya nayo imenyesha Umusifuzi wo mu kibuga hagati.

Ni igikorwa biteganyijwe ko kizajya kimara nibura igice cy’isegonda kugira ngo umusifuzi wo hagati abe yabonye ubutumwa bumufasha gufata ibyemezo byihuse.

Chelsea niyo kipe ya mbere yo mu Bwongereza izakorerwaho iryo suzuma, nyuma yo kwegukana Irushanwa rya Champions League, mu mukino ishobora guhuramo hagati ya Al Hilal na Al Jazira, cyangwa tariki 9 Gashyantare 2022, ubwo iyo mikino izaba igeze muri ½ cy’irangiza.

FIFA to test Robot officials at Club World Cup | Pulse Nigeria

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *