Bwambere mu mateka y’u Rwanda n’Afurika umugore w’umunyarwanda yasifuye umukino wa CAN w’abagabo

Mukansanga Salima Rhadia umunyarwandakazi yakoze amateka yo kuba umugore wa mbere wasifuye umukino w’Igikombe cya Afurika cy’Abagabo kuri uyu wa Kabiri, aho ayoboye uwo mu Itsinda B uri guhuza Guinée na Zimbabwe.

Mukansanga Salima yasifuye uyu mukino ari umusifuzi wo hagati waberaga kuri Stade Ahmadou Ahidjo y’i Yaoundé yungirijwe na Olivier Safari Kabene wo muri Repubulika ya Congo ndetse na Lahcen Azgaou wo muri Maroc.

Umunyekongo Jean Jacques Ndala  yari umusifuzi wa kane mu gihe Bouchra Kharboubi wo muri Maroc na Ibrahim Abdalla Mohammed wo muri Sudani ari bo basifuzi bari gukoresha ikoranabuhanga ry’amashusho [VAR].

Uyu mugore Mukansanga w’imyaka 33 yaherukaga kandi gukora amateka yo kuba umusifuzikazi wa mbere wagaragaye ku mukino wa CAN y’Abagabo ubwo Guinée yatsindaga Malawi igitego 1-0 tariki ya 10 Mutarama 2022. Icyo gihe yari umusifuzi wa kane nk’uko byagenze ubwo Malawi yatsindaga Zimbabwe ibitego 2-1 ku wa Gatanu.Ikarita ye ya mbere yatanze mu Gikombe cya Afurika nk’umusifuzi wo hagati, ni iy’umuhondo yahaye Ibrahima Cissé wa Guinée ku munota wa 34.

Umwuga wo gusifura Mukansanga yawutangiye mu 2007 ubwo yatangiye kubikora kinyamwuga nk’umusifuzi wemewe na FERWAFA.

Mukansanga ku rwego mpuzamahanga,  yatangiye afite inshingano z’umusifuzi wa kane ndetse byasabye gutegereza imyaka ibiri kugira ngo asifure hagati ubwo Zambia yakinaga naTanzania mu 2014 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, ari bwo yitwaye neza bikamufungurira amarembo ku ruhando mpuzamahanga.

Kuva yasifura uwo mukino mu 2014 , yatangiye gusifura amarushanwa atandukanye arimo All Africa Games ya 2015 i Brazzaville na CECAFA y’abagore ya 2015 yabereye i Jinja muri Uganda.

Mukansanga uko yagiye yitwara neza  mu marushanwa atandukanye byatumye Mukansanga Salma agirirwa icyizere cyo kuba mu basifuzi bayoboye Igikombe cya Afurika cy’Abagore cyabereye muri Cameroun mu 2016.Ubwo hari mu  2018 yasifuye mu Gikombe cy’Isi cy’Abangavu batarengeje imyaka 17 cyabereye muri Uruguay. Harimo n’umukino wa ¼ wahuje u Budage na Canada.

Mu gikome cy’Isi cy’Abagore cyabereye mu Bufaransa hagati ya tariki ya 7 Kamena n’iya 7 Nyakanga 2019 yaragisifuye, ahava ajya mu Gikombe cya Afurika cy’Abagabo batarengeje imyaka 23 cyabereye mu Misiri mu Ugushyingo.Ku mukino Afurika y’Epfo yanganyijemo na Zambia ubusa ku busa muri iki Gikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 23, Mukansanga Salma yakoze amateka yo kuba umugore wa mbere wasifuye iri rushanwa ry’abagabo.

Mu 2021,Yanasifuye kandi imikino ya Olempike aho yasifuye umukino wahuzaga Ikipe y’Ubwami bw’u Bwongereza na Chili i Tokyo.

Uko byagenda kose mu gikombe cy’isi kizaba cy’abagore kizabera mu gihugu cya Nouvelle-Zélande mu 2023 Mukansanga ntazabura guhabwa umwanya wo gusifura cyane ko amateka afite arivugira.

Ikarita Mukansanga yahaye Naby Keïta yatumye atazakina umukino wa 1/8

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *