Byari ibirori by’agatangaza ku isabukuru y’umukunzi wa Cristiano Ronaldo(AMAFOTO)

Georgina Rodriguez umukunzi wa kizigenza Cristiano Ronaldo yizihije isabukuru y’amavuko  y’imyaka 29 bakora ibiro by’agatangaza.

Ku munsi wejo nibwo ibi birori byabaye aho yari kumwe n’umuryango we urimo abana be yabyaranye na Cristiano ndetse nabo arera ariko b’umugabo we yasanze afitendetse n’inshuti n’abavandimwe baje kwifatanya nawe kwizihiza imyaka 29 yujuje dore ko yabaonye izuba ku itariki 27 Mutarama 1994.

Mu mafoto uyu mukunzi wa Cristiano Ronaldo yashyize kuri Instagram ye, hariyo umuryango wose uhagaze
impande ya “Cake” ubona banezerewe cyane.

Rodriguez yasangije amagambo abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibyishimo afite kuri uyu munsi.

Yagize ati: “Imyaka 29 iruzuye, nzengurutswe n’abantu benshi kandi nkunda n’umutima wanjye wose. Byimazeyo
ndashimira Imana kuri byose yankoreye. Nshimiye buri muntu wese wafashe umwanya muto, akifatanya
nanjye mu byishyimo ndetse akananyereka urukundo”

Cristiano na Rodriguez batangiye gukundana muri 2016 baza kubana muri 2017, nyuma yaho bamenyanye Georgina akora mu bicuruzwa bya Gucci bivamo ubushuti bukomeye.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *