Byiringiro Lague yerekeje muri Suède mu ikipe ye nshya kuri uyu wa kabiri

Kuri uyu wa kabiri tariki 7 Werurwe 2023 Byiringiro Lague rutahizamuwa wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubu nibwo yerekeje mu gihugu cya Suède aho agiye gutangira akazi ke gashya mu ikipe ya Sandvikens IF yamaze ku mugura.

Ikipe ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu muri Suède tariki 26 Mutarama 2023 yatangaje ko yaguze Byiringiro Lague impande zombie zemeranyije ko azayikinira mu gihe kingana n’imyaka ine.Uyu musore yagombaga kujya muri Suède tariki 15 Gashyantare 2023 ariko ntibyakunda kubera ibyangombwa bitabonekeye igihe.

Byiringiro Lague yakiniye bwa mbere ikipe nkuru ya APR FC mu mwaka wa 2018 mu gihe umukino wa nyuma yayikiniye wabaye tariki 12 Gashyantare 2023 ubwo batsindwaga na Rayon Sports igitego 1-0 kuri sitade mpuzamahanga ya Huye.

Biteganyijwe ko shampiyona y’icyiciro cya gatatu muri Suède izatangira tariki 31 Werurwe 2023 aho kuri uwo munsi ikipe ya Sandvikens IF izakirwa n’ikipe ya United IK Nordic

Byiringiro Lague azerekeza muri Suede ejo ku wa Kabiri

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *