CAF imaze gutangaza ko umukino wo kwishyura uzahuza ikipe y’igihugu ya Bénin n’Amavubi uzabera kuri Kigali Pelé Stadium

Nyuma yoho ikipe y’igihugu ya Bénin  ishatse inzira nyinshi zo kunaniza ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Amavubi,zirimo gutanga ikirego ko umukino wo kwishyura utazabera kuri Stade ya Huye kubera nta Hotel y’inyenyeri 4 ihari Ishyirahmwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’Afurika (CAF) rimaze gutangaza ko uyu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.

Umukino uzahuza ikipe y’igihugu ya Bénin ‘Les Guépards’ n’ikipe y’igihugu Amavubi uteganyijwe  tariki 27 Werurwe 2023 nyuma yoho umukino ubanza wabereye kuri Stade de l’Amitié GMK mu Mujyi wa Cotonou ku wa 22 Werurwe 2023,ikipe zombi zikagwa miswi aho zanganyije igitego 1-1.

Abanyarwanda benshi bari bamaze iminsi imitima itari mu gitereko kubera batekerezaga ko CAF itazigera yumva kwiregura ku Rwanda kukuba umukino wo kwishyura utabera mu Rwanda.

ku wa 21 Werurwe 2023, Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika, CAF, yamenyesheje Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ko u Rwanda rutemerewe kwakirira Bénin i Huye kuko nta hoteli zujuje ibisabwa zihari.

Ubusanzwe CAF isaba ko aho umukino ubera haba hari hoteli eshatu nibura z’inyenyeri enye ziri mu bilometero bitarenze 20, zirimo ishobora kwakira ikipe iri iwayo, iyasuye ndetse n’abasifuzi.

Nyuma yo gusanga u Rwanda rutabyujuje CAF yavuze ko umukino wo kwishyura uzabera i Cotonou muri Bénin ariko Ikipe y’Igihugu Amavubi kuri uyu wa kane yahise ifata indege iyigarura i Kigali.

Icyemezo cyo gutaha cyavugishije benshi by’umwihariko abo muri Bénin basigara bibaza byinshi.

Gusa iki cyemezo cyo kugaruka i Kigali gisa nicyatanze ikizere ko uyu mukino ushobora kubera mu Rwanda nkuko CAF yabitangaje.

Image

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *