California:Indege za gonganiye mu kirere zishaka kugwa

Abayobozi muri Amerika bavuze ko “hapfuye abantu ” nyuma y’impanuka y’indege ebyiri nto zagonganiye mu kirere ubwo zashakaga kugwa ku kibuga cy’indege cyo muri California.

Iyi mpanuka yabaye mbere gato ya saa cyenda z’umugoroba ku isaha yaho ku Kibuga cy’Indege cya Watsonville muri Watsonville, agace k’ubuhinzi gaherereye nko mu bilometero 80 mu majyepfo ya San Jose nk’uko tubikesha ABCNews.

Umujyi wa Watsonville wavuze ko izo ndege zombi zageragezaga kugwa igihe zagonganaga. “Dufite amakuru avuga ko hapfuye abantu benshi.”

Ubuyobozi bukuru bw’iby’indege bwavuze ko indege ya moteri imwe, Cessna 152 n’indi ya moteri ebyiri, Cessna 340 “zagonganye mu gihe abaderevu bari mu nzira yo kururuka”.

Ubu buyobozi bwavuze ko abantu batatu bari muri izo ndege, umwe yari muri Cessna 152 na babiri muri Cessna 340, bukavuga ko nta munu wari uri hasi wagizweho ingaruka n’iyo mpanuka.

Uyu mujyi waje kwandika kuri Twitter uti “birababaje rwose kumva ibyabaye biteye ubwoba byahitanye ubuzima bw’abantu benshi.” Wongeyeho uti: “Umujyi wa Watsonville urahumuriza cyane inshuti n’imiryango y’abapfuye.”

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *