Cameroun:Abantu 14 bapfuye bahitanywe n’inkangu barimo gushyingura

Abantu bagera kuri 14 bari bitabiriye umuhango wo gushyingura bishwe n’inkangu mu Murwa Mukuru wa Cameroun, Yaoundé, kuri iki Cyumweru.

Abahitanywe n’iyi nkangu bari hamwe mu muhango wo gushyingura ku kibuga cyari munsi y’ubutaka bufite metero 20 z’ubuhagarike, bukaba ari bwo bwabagwiriye nk’uko abatangabuhamya babibwiye Reuters.

Nyuma y’abo byamenyekanye ko bapfuye, ibikorwa byo gushakisha indi mirambo byari bikomeje nk’uko ubuyobozi bw’ibanze muri ako gace bwabibwiye itangazamakuru.

Yaoundé ni umwe mu mijyi yo muri Afurika igwamo imvura nyinshi kandi ukaba ugizwe n’uruhererekane rw’imisozi.

Imvura idasanzwe yatumye iki gihugu cyibasirwa n’imyuzure muri uyu mwaka byangije ibikorwaremezo ndetse bituma abaturage benshi bava mu byabo.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *