CAN 2021: Abakinnyi ba Sénégal bakiriwe n’abafana benshi i Dakar (Amafoto)

Sénégal yatwaye Igikombe cya Afurika cyabereye muri Cameroun hagati ya tariki ya 9 Mutarama n’iya 6 Gashyantare 2022, bakiriwe gitwari n’uruhimbirajana rw’abafana ubwo bageraga i Dakar ku wa Mbere aho bashimiwe na Perezida Macky Sall.

Sénégal yegukanye Igikombe cya Afurika ku nshuro yayo ya mbere ku Cyumweru, tariki ya 6 Gashyantare, nyuma yo gutsinda Misiri penaliti 4-2 ku mukino wa nyuma wakinwe iminota 120 ibihugu byombi bikanganya ubusa ku busa.

Abakinnyi ba Lions de la Teranga bageze i Dakar ku wa Mbere, aho bari bategerejwe n’abafana bari biteguye kwishimana na bo ku bw’intsinzi y’Igikombe cya Afurika begukanye.

Mu mabara atandukanye y’ibendera rya Sénégal, abafana bari bafite ibikoresho bitandukanye byo gufana bishimira ibyo ikipe yabo yagezeho bari benshi ku mihanda yo mu Mujyi wa Dakar, bamwe bahitamo kwicara hejuru y’imodoka no kurira inyubako ndende kugira ngo hatagira ikibaca mu jisho.

Perezida Macky Sall ni umwe muri benshi bagiye kwakira Lions de la Teranga ku kibuga cy’indege, aho yashyikirijwe igikombe na Kapiteni w’iyi Kipe, Kalidou Koulibaly, ari kumwe n’umutoza Aliou Cissé.

Umunyamakuru wa BBC,  yavuze ko “Byari ibirori bikomeye ku muhanda”, yongeraho ko ari ubwa mbere muri Sénégal habaye ibintu nk’ibyo.

Abakinnyi batambagijwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Dakar bari mu modoka ifunguye hejuru, bagenda basuhuza abaturage banabereka Igikombe cya Afurika begukanye.

Die Mbaye w’imyaka 17, ni umukobwa wari mu bari baje kwakira no gushimira Lions de la Teranga kubera ishema yahesheje Sénégal. Yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko ari ibihe bitazibagirana mu mateka y’igihugu cyabo.

Ati “Twari tubikwiye, twagitegereje imyaka 60. Ni ibintu tutazibagirwa kandi tuzahora twibuka mu buzima bwacu.”

Ibirori byo kwishimira Igikombe cya Afurika byatangiye mu ijoro ryo ku Cyumweru muri Sénégal ubwo Sadio Mané yari amaze gutsinda penaliti yabahesheje kwegukana irushanwa.

Icyo gihe, abaturage benshi bahise bigabiza imihanda y’i Dakar no mu bindi bice by’igihugu, barasa ibishashi banavuza induru.

Ku wa Mbere wari umunsi w’ikiruhuko muri Sénégal kugira ngo hishimirwe ibyo Lions de la Teranga yagezeho.

Biteganyijwe ko kuri kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Gicurasi, ari bwo Perezida Macky Sall yakira Ikipe y’Igihugu ya Sénégal kugira ngo ayishimire.

 

 

Perezida wa Sénégal, Macky Sall

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *