Capt Ibrahim Traoré wakoze coup d’etat agafata ubutegetsi bwa Burkina Faso ni muntu ki?

Capt Ibrahim Traoré Ni umusirikare umenyereye intambara wagiye buhoro buhoro anenga ubutegetsi bw’uwo yahiritse ku “ingamba zidatanga umusaruro” mu kurwanya imitwe ya Islamic State na al-Qaeda.

Capt Ibrahim Traoré ukuriye agatsiko ka gisirikare kafashe ubutegetsi muri Burkina Faso, ubu niwe mutegetsi w’igihugu ukiri muto muri ako karere.

Capt Traoré kuwa gatanu yahiritse Lt Col Paul-Henri Damiba, iba coup d’etat ya kabiri muri uyu mwaka muri Burkina Faso, ishobora gukerereza inzibacyuho yo guha ubutegetsi abasivile.

Traoré w’imyaka 34, yatangiye igisirikare mu 2009 aho yabaye mu mitwe y’ingabo itandukanye irwana intambara mu burasirazuba n’amajyaruguru ya Burkina Faso.

Muri Mutarama(1) yari mu basirikare bafashije Damiba guhirika ubutegetsi bwa Perezida Roch Marc Christian Kaboré watowe mu nzira ya demokarasi.

Ariko amezi umunani nyuma yabwo habaye kutumvikana mu gatsiko ka gisirikare kazwi nka Mouvement Patriotique pour la Sauvegarde et la Restauration, MPSR.

Uburyo butandukanye bwakoreshejwe na Damiba n’ubutegetsi bwe bw’inzibacyuho – burimo gukaza igisirikare, gushyiraho abategetsi ba gisirikare mu ntara zirimo urugomo rukabije no gukaza ibitero mu majyaruguru n’uburasirazuba – byananiwe kunesha ibitero by’imitwe y’inyeshyamba ku basivile no ku basirikare.

Capt Traoré agifata ubutegetsi, hahise haba intambara y’amagambo hagati y’uruhande rwe n’urwa Lt Col Damiba, bituma haba ubwoba bw’intambara yo kurwanira ubutegetsi.

Gusa ku cyumweru byatangajwe ko Damiba yeguye, biha umwanya Traoré wo kugenzura ubutegetsi no kuyobora igisirikare cyugarijwe n’inyeshyamba mu gice kinini cy’igihugu, n’akarere ka Sahel muri rusange.

Capt Traoré yavutse mu 1988 atangirira amashuri ye i Bondokuy, umujyi wo mu burengerazuba bw’igihugu mu ntara ya Mouhoun.

Nyuma yerekeje mu mujyi wa kabiri w’igihugu, Bobo-Dioulasso, kwiga amashuri yisumbuye.

Mu mashuri yisumbuye Traoré yari azwi nk’umusore “ucecetse” ariko “w’umuhanga cyane”.

Ishyirahamwe ry’abanyeshuri b’abasilamu rya Burkina Faso (AEEMB) naryo rivuga ko Traoré yari “umusore muto utuje cyane”.

Mu 2006, yagiye kwiga muri Université Joseph Kizerbo mu murwa mukuru Ouagadougou aho yarangije afite amanota y’ikirenga.

Mu 2009 yinjiye mu gisirikare hashize imyaka ibiri ahita azamurwa bwa mbere mu ntera. Yakoze kandi amahugurwa yo kurashisha intwaro za muzinga muri Maroc.

Nyuma yahise yoherezwa mu ngabo zirashisha intwaro ziremereye mu karere ka Kaya hagati mu gihugu cye.

Mu 2014 yahawe ipeti rya lieutenant.

Nyuma, uyu musirikare yagiye mu ngabo za ONU ziri mu butumwa muri Mali – zizwi ku izina rya MINUSMA – kandi avugwa mu ngabo “zagaragaje ubutwari” mu gihe “cy’ibitero bikomeye” by’inyeshyamba mu karere ka Timbuktu mu 2018.

Mu 2019, Traoré yarwanye mu gitero cyiswe “Otapuanu” cyamaze amezi arindwi mu burasirazuba bwa Burkina Faso. Yarwanye kandi mu bitero byinshi byo mu majyaruguru y’iki gihugu.Mu 2020 nibwo yahawe ipeti rya kapiteni.

Kuva muri Werurwe, Traoré yari umukuru w’umutwe w’ingabo zirashisha intwaro ziremereye zikorera mu gace ka Kaya kari hagati hashyira mu majyaruguru ya Burkina Faso.

Capt Traoré (hagati) afashe ubutegetsi mu gihugu cyugarijwe n’inyeshyamba ziyitirira Islam zugarije iki gihugu

Burkina Faso's military leader Ibrahim Traoré: 'No more red tape' - BBC News

BBC

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *