Cardi B na Offset bibarutse ubuheta

Cardi B Umuraperikazi,ufite amazinaye nyakuri “Belcalis Almánzar”we n’umugabo Offset bibarutse   umwana wabo w’ubuheta .

Cardi B umenyerewe mu jyana ya Hip Hop akaba ubu abarirwa mu myaka 28 yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yanditse agaragaza ko afite akanyamuneza nyuma yo kwibaruka.

Yagaragaje kurrukuta rwe rwa istagram  ifoto ateruye umwana we ayihekeresha itariki ya 4 Nzeri bivuze ko ariyo yibarutse n’ubwo yahisemo kubitangaza uyu munsi. Yari ari kumwe n’umugabo Offset w’imyaka 29.

Uyu mwana akaba aje  asanze undi mwana yabyaranye na Offset  w’umukobwa bise Kulture Kiari Cephus.Muri Nyakanga ni bwo uyu muhanzikazi yari yatangaje ko yenda kwibaruka.Aba bombi barushinze mu 2017, mu 2020 bari batandukanye ariko baza kwisubiraho.

Kiari Cephus“Offset” afite abandi bana batatu yabyaranye n’abandi bakobwa, barimo Jordan ufite imyaka 11, Kody na Kalea bafite imyaka itandatu.

Cardi B gives birth to first baby with husband Offset and names new daughter Kulture Kiari Cephus

Cardi B gives birth to baby boy - New York Daily News

Cardi B Gave Birth To 2nd Baby | X99News

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *