Cardi B yahaye umugabo we akayabo ku isabukuru ye

Umuraperikazi Cardi B yatunguye umugabo we Offset wo mu itsinda rya Migos, amuha impano ya miliyoni 2$ (arenga miliyari 2 Frw) ku isabukuru ye

Cardi B yifashishije imbuga nkoranyambaga yandika yifuriza isabukuru nziza umugabo we. Offset yagaragaye yishimye afite sheki y’amafaranga umugore we yamugeneye.

Pagesix yanditse ko Cardi B yahaye umugabo impano y’akayabo kuko abizi ko mu mwaka utaha wa 2022 afite imishinga myinshi. Mu mashusho yashyize kuri Instagram yagaragaje ko yakoresheje asaga miliyoni 100 z’Amanyarwanda mu ijoro ryo kwizihiza isabukuru y’umugabo we.

Cardi B usanzwe afitanye umwana w’imyaka itatu na Offset yifurije umugabo we isabukuru nziza yifashishije imbuga nkoranyambaga, arangije avuga ko amukunda cyane. Ati “Ndagukunda cyane ndetse ntewe ishema nawe. Twakemuye byinshi turi kumwe. Nkunda umuntu uri guhinduka we, nkunda umubyeyi uri we.”

CelebrityNetWorth yatangaje ko Cardi B afite umutungo ubarirwa muri miliyoni $40 (arenga miliyari 40 Frw)

Offset yagize isabukuru ku wa 14 Ukuboza. Uyu mugabo yari yujuje imyaka 30 y’amavuko.

Muri Nzeri umwaka ushize, Cardi B yari yatanze impapuro ashaka gutandukana n’umugabo we, bari bamaze imyaka itatu babana ndetse babyaranye umwana w’umukobwa, baranasezeranye kubana akaramata.

Cardi B yatanze impapuro zisaba gatanya zatanzwe mu rukiko rwo muri Georgia tariki 15 Nzeri 2020.

Nyuma uyu mugore yujuje impapuro azishyikiriza uru rukiko yari yatsemo gatanya, asaba ko ikirego cyahagarara kuko abona urukundo rwe n’umugabo we rwongeye kuzahuka.

Umwaka ushize ubwo Cardi B yizihizaga isabukuru y’imyaka 28 ku wa 11 Ukwakira hagaragaye kwiyunga n’umugabo ku karubanda ndetse Offset yamuhaye impano akanyamuneza kaba kose kuri uyu mugore. Aba bombi basanzwe bafitanye umwana w’umukobwa bise Kulture Kiari Cephus.

Cardi B yaherukaga guha umugabo impano y’imodoka ya Lamborghini ku isabukuru ye umwaka ushize.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *