Cristiano Ronaldo ashobora kuva muri Manchester United.

Ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko Rutahizamu Christiano Ronaldo umunya Portugal ashobora gusohoka mu ikipe ya Manchester United F.C muri iyi mpeshyi iza.

Uyu mukinnyi ufite amasezerano y’imyaka 2 aho amasezerano ye azarangira mu mwaka wa 2023,yamaze kubwira inshuti ze za hafi ko ashobora kuva muri iyi kipe. Gusa ngo n’ubwo bimeze gutya, uyu mukinnyi aracyiteguye gukora cyane kugira ngo agabanye igitutu, ndetse abashe no kwemeza umutoza we Ralf Rangnick wamusabye gutsinda ibitego byinshi.

Christiano Kuva yagaruka muri Manchester amaze gutsinda ibitego 14 , mu mikino yose amaze gukina, ubu United ikaba iri kumwanya wa 5, n’amanota 40, ikarushwa na Mancheter City ya mbere amanota 23.

Ejo hashize Manchester United nibwo yakinnye umukino uheruka aho yahuye na Southampton bikanganya igitego 1-1 ,aho uyu mukino wanarangiye Christiano ntagitego abonye ,aho amaze imikino itanu yikurikiranya atabona inshundura.

Richard Keys tells Cristiano Ronaldo "sign for Bournemouth" in scathing Man Utd message - Mirror Online

Cristiano Ronaldo could leave Manchester United at end of season | Marca

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *