Chrismar Malta Soares umunya Brazil wasinyiye Rayon Sports yasubiye iwabo ntazakina imikino ibanza.

Nyuma y’amasezeano  Chrismar Malta Soares ukomoka muri Brazil yagiranye na  Rayon Sports yo kuyinira, uyu rutahizamu ikipe ye yakiniraga yanze kumurekura biba ngombwa ko asubirayo kurangiza amasezerano akazagaruka nyuma.

Ku itariki ya 16 Ukwakira 2021 nibwo Rayon Sports yasinyishije uyu rutahizamu wakiniraga ikipe ya Varginha FC yo mu mugi wa Sao Paulo muri Brazil iwabo.

Ubwo hasozwaga igura n’igurisha  ry’abakinnyi, tariki ya 18 Ukwakira nibwo byamenyekanye ko uyu rutahizamu atazakinira iyi kipe imikino ibanza ya shampiyona (phase aller) kuko nta byangombwa yari yakabonye.

Amakuru ahari ni uko n’ubwo yasinyiye Rayon Sports ariko ikipe ye yakiniraga ya Varginha FC yamwimye urupapuro rumurekura (release letter) kuko yari atarasoza amasezerano ye.

Chrismar Malta Soares akaba yarahise asubira iwabo muri Brazil kurangiza amasezerano yari afitiye iyi kipe azarangira mu kwezi gutaha k’Ukuboza tariki ya 12.

ubwo uyu musore azaba asoje  amasezerano ye akaba ari bwo azagaruka mu Rwanda ndetse azanye na ‘release letter’ ye akaba azatangira gukinira Rayon Sports mu mikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2021-22.

Umunya-Brésil Chrismar Malta ategerejwe muri Rayon Sports - IGIHE.com

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho buri munsi.Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Kanda hano udukurikirane kuri Twitter cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *