Christian Atsu yasanzwe yapfuye nyuma y’umutingito wayogoje Turukiya

Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umunya-Ghana Christian Atsu yasanzwe yapfuye munsi y’ibisigazwa by’inzu ye, nyuma y’ibyumweru hafi bibiri bishize habaye umutingito muri Turukiya, nkuko byemejwe n’uwari ushinzwe kumushakira amakipe yo gukinamo (‘agent’).

Uyu wakiniye ikipe y’igihugu ya Ghana, wari ufite imyaka 31, yakinnye no mu makipe ya Everton, Chelsea na Newcastle yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, Premier League.

Atsu yari yaraburiwe irengero kuva inzu yabagamo mu mujyi wa Antakya mu ntara ya Hatay yahirima kubera uwo mutingito wo ku itariki ya 6 y’uku kwezi kwa kabiri.

Ikipe yakinagamo ya Hatayspor yatangaje kuri Twitter iti: “Nta magambo dufite yo kuvugamo akababaro kacu.

“Ntituzakwibagirwa, Atsu. Amahoro abane nawe, muntu mwiza”.

Mbere, iyo kipe yari yatangaje ko Atsu yatabawe “afite ibikomere”, ariko hashize umunsi ibitangaje, ibyo byaje guhinduka, ‘agent’ we avuga ko aho Atsu yari aherereye hatazwi.

Kuri uyu wa gatandatu, ‘agent’ we Nana Sechere, umaze igihe ari mu mujyi wa Hatay, yanditse kuri Twitter ati: “Umutima wanjye ushenguwe cyane no kuba ngomba kumenyesha abifuzaga ibyiza bose ko bibabaje ko umurambo wa Christian Atsu wabonetse muri iki gitondo.

“Nihanganishije cyane umuryango we n’inshuti ze. Nifuzaga gufata uyu mwanya ngo nshimire buri muntu wese ku bw’amasengesho ye n’ubufasha”.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana ryavuze ko umurambo wa Atsu wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, nyuma y'”ibyumweru hafi bibiri by’iyicarubozo [kuborezwa igufa mu Kirundi] ryo mu marangamutima”.

Atsu, wakiniye Ghana imikino 65, yageze mu ikipe ya Hatayspor mu kwezi kwa cyenda mu 2022, nyuma yo gukina umwaka umwe mu ikipe ya Al-Raed yo muri Arabie saoudite (Saudi Arabia).

Yafashije Ghana kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu (CAN/AFCON) cyo mu 2015, cyabereye muri Guinée équatoriale, aho Ghana yatsinzwe na Côte d’Ivoire kuri za penaliti. Atsu yaje gutangazwa nk’umukinnyi waranze iryo rushanwa.

Yatsinze igitego cy’intsinzi ku munota wa 90 mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Turukiya (izwi nka Süper Lig) Hatayspor yakinnye na Kasimpasa ku itariki ya 5 y’uku kwezi kwa kabiri, warangiye ari igitego 1-0.

Imitingito ikomeye n’imitingito mito yayikurikiye mu majyepfo ya Turukiya no mu majyaruguru ya Syria, bizwi ko yishe abantu barenga 40,000.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *