Christiano Ronaldo yasubiye muri Real Madrid

Cristiano Ronaldo,Rutahizamu udahiriwe muri iyi minsi yahisemo  gusubiye muri Real Madrid aho yagiye gukorera imyitozo mu gihe atarabona ikipe.

Cristiano Ronaldo kuri ubu nta kipe afite nyuma y’aho atandukaniye na Manchester United ku bwumvikane, mbere y’uko igikombe cy’Isi gitangira.

Ronaldo kuri ubu arajwe inshinga no gushaka ikipe, nyuma y’aho asezerewe mu mikino y’igikombe cy’Isi na Morocco mu mikino ya 1/4 cy’irangiza.

Mu buryo bwo kugumana imbaraga ndetse n’ibihe byiza mu mupira w’amaguru, Ronaldo yahisemo kwerekeza muri Espagne ku kibuga cya Real Madrid, Valdebebas, yaherukagaho nyuma y’imyaka 4.

Mu 2019 aganira n’itangazamakuru, Ronaldo yavuze ko akumbuye kuba muri Manchester United na Real Madrid, ariko cyane cyane Real Madrid. Ati: “Nkumbuye kuba muri Manchester United ndetse na Real Madrid, ariko kuko igihe kinini nakibaye muri Real Madrid ndahakumbuye cyane ndetse ni naho abana banjye bakuriye.

Ntabwo byari byoroshye kuva muri Real Madrid, nyuma y’imyaka 9 nahamaze.” Ibi byose yavuze byarangiye Ronaldo asubiye muri Manchester United n’ubwo ahavuye nabi.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *