Coco Lee umuhanzi w’icyamamare muri Amerika yapfuye yiyahuye

Coco Lee umuhanzi warumaze kugira izina rikomeye akaba yakomokaga muri Hong Kong mu Bushinwa, wamamaye cyane muri Amerika mu bihangano bitandukanye, yiyahuye bimuviramo gupfa.

Ururupfu rwuyu muririmbyi rwatangajwe n’abavandimwe be,Carol na Nancy aho batangaje ko yiyahuriye mu rugo iwe nyuma akaza kujyanwa mu bitaro ari muri Coma ariko bikaza kurangira ahasize ubuzima.

Coco Lee yiyahuye nyuma yo kuzahazwa n’agahinda gakabije mu myaka yashize. Umuryango we uvuga ko yashatse abamufasha gusa bikongera gusubira irudubi mu mezi ashize ari na byo byatumye afata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima.

Coco Lee  azwi mu ndirimo zitandukanye zirimo  “A Love Before Time” yahatanye muri Oscars ndetse ikaba ari yo yaherekezaga filime “Crounching Tiger, Hidden Dragon”.

Lee Niwe muririmbyi w’Umushinwa wa mbere wabashije kugira indirimbo yaje mu myanya y’imbere muri Amerika cyane ko iyo yise “Do You Want My Love” icyo gihe yari yabaye iya kane kuri Billboard mu 1999.

Indirimbo ye yise Before I Fall in Love yifashishijwe nka Soundtrack ya Runaway Bride ya Julia Roberts na Richard Gere yasohotse mu 1999.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,  cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu.

Tubafitiye n’ibitabo by’abana iby’ikinyarwanda , igifaransa n’icyongereza . Uramutse wifuza kugurira umwana wawe igitabo watwandikira kuri : sopublishers@gmail.com cyangwa ukaduhamagara  kuri  : Tel: +250783203433,, +250783399900

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *